Izabayo Grace yegukanye ikamba rya Miss w’Akagari ka Rukaragata
Izabayo Marie Grace ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Akagari ka Rukaragata 2017, mu Murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga.

Uyu Nyampinga w’imyaka 17 y’amavuko, yegukanye iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa bane bari bahanganye , ku wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2017.
Miss Grace ni mwene Gendaneza Gracien na Mbanira Jeanne d’Arc. Yahatanye ku nshuro ya mbere ahagarariye umudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Rukaragata, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Nyuma yo kwegukana ikamba yahembwe 9000RWf n’ibikoresho bitandukanye by’ishuri bifite agaciro ka 6000RWf.

Miss Grace avuga ko icyo agiye gukora ari ukuganiriza abandi bakobwa bo mu kigero cye, abahamagarira guhangana n’ubusambanyi mu rubyiruko, anashishikariza bagenzi be kugana ishuri.
Agira ati “Ndishimye cyane kuba ntwaye uyu mwanya, nzarushaho kugirana ibiganiro na bagenzi banjye ku ndangagaciro zo kwiyubaha tuzamure abandi bakobwa.”
Ni ku nshuro ya kabiri hari hatowe Miss Rukaragata kuko uwa mbere yatowe mu mwaka wa 2016.
Miss Umuhoza Adelice wabaye Miss Rukaragata muri 2016, avuga ko nyuma yo gutanga ikamba yari afite azakomeza kuba hafi ya mugenzi we kandi ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage ibyiza byo kujya mu marushanwa ya “Miss” kuko ari uburyo bwo kwitinyuka ku bakobwa.
Agira ati “Twagiraga imbogamizi kuko ababyeyi bazi ko Miss ari ikirara no guta umuco, ariko abakobwa bamaze kwitinyuka abaturage bari kwitabira ibi birori ndizera ko tuzafatanya guteza imbere umwana w’umukobwa.”

Usibye Miss Grace wahembwe, abo yahatanaga nabo, nabo bahembwe ibikoresho by’ishuri bifite agaciro ka 6000RWf.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushishiro bwo buvuga ko abo ba Miss bose uzabagenera ibihembo ariko bitaramenyekana.
Dusabeyezu Eric, wateguye amarushanwa ya Miss Rukaragata avuga ko yagize iki gitekerezo mu mwaka wa 2015 kandi agatangira kugishyira mu bikorwa muri 2016.
Yayateguye agamije gufasha urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kuganira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo muri sosiyete.

Dusabeyezu avuga ko nta bushobozi buhagije afite bwo kuzamura iki gikorwa ariko ngo azakomeza gukora uko ashoboye ku buryo Rukaragata izatanga umukobwa uhatana muri Miss Rwanda.
Dusabeyezu nta kandi kazi agira kuko yarangije amashuri yisumbuye mu by’amashanyarazi. Akomeza ibiraka bitandukanye aho abibonye mu cyaro aho atuye.
Ibyo bituma agorwa no kubona ibihembo bigenerwa abatsinze Miss Rukaragata. Ahamya ko hagize umuterankunga, akamufasha byarushaho kuba byiza.
Agira ati “Nta kandi kazi ngira, abashaka kumfasha banyegera kuko iki ni igikorwa kigamije guteza imbere urubyiruko rukaganira ku bibazo rufite kandi rukabishakira ibisubizo, by’umwihariko abakobwa.”

Ibisabwa ngo witabire Miss Rukaragata
Dusabeyezu avuga ko ibigenderwaho mbere y’amatora, abakobwa babyifuza bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14-24 biyandikisha.
Bagahabwa amasomo atandukanye harimo no kwirinda agakoko gatera SIDA, kwihangira imirimo n’ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’aya masomo habaho ibizamini bitangwa ku manota 100, ari nayo atangirirwaho kwemererwa guhatana. Ibyo bizamini byanditse bibarwa ku manota angana 40%.
Mu bindi bigenderwaho, harimo gutorwa n’abitabiriye umuhango ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bifata 30%. Uburanga buhabwa amanota 15% naho kwiyereka bigahabwa 15%.
Andi mafoto






Ohereza igitekerezo
|
iyo gahunda yo mu murenge wa mushishiro,mu kagari ka rukarara ninziza cyane pe. ahubwo n’ahandi mu rwanda mumirenge yose bazatore miss.byaba byiza
Mukomere. Ndasaba uwanditse iyi nkuru kuzampuza na Eric. Nkazamutera inkunga ubutaha. Azanyandikire muri email yanjye. Uyu Dusabeyezu Eric twariganye niyo mpamvu nkwiye kumutera inkunga mu bushobozi buke mfite kuko ni igikorwa cyiza.
Murakoze
Ntimugapfobyo ijambo ’MISS’. Uwo mukobwa usaguryo iyo mumushakira ukundi mu mwita rwose ntiyitwe miss.. murakoze
nukur birakwiye ko abakobwa batinyuka cyane cyane about mucyaro rero iki gikorwa cyazagera mutugari twose twigihugu murakoze
Ahhhhaa!! Ndabona ibikorwa byanyu bifite gahunda ! Mukomereze aho
Iki gikorwa ni cyo kbs ntawe kidashimisha kbs komerezaho techn icien.