Isoko rimaze imyaka isaga 700 rigurishirizwamo abagabo

Mu Buhinde hari isoko rigurirwamo abagabo, ibiciro bikagenwa hagendewe ku mashuri bize, imiryango bakomokamo n’ibindi. Mu myaka isaga 700, muri Leta ya Bihar mu Buhinde, hari isoko ridasanzwe, rigurishwamo abagabo, aho abagore cyangwa abakobwa bazana n’imiryango yabo, bakaza kugura abagabo.

Buri mwaka, ibihumbi by’abagabo, bakusanyirizwa munsi y’ibiti bya ‘Pipal’ mu isoko ryo mu Karere ka Madhubani muri Leta ya Bihar mu Buhinde, buri wese aba ategereje kubona umugeni umuhitamo. Iryo soko ryitwa ‘Saurath Mela’ cyangwa ‘Sabhagachhi’, rikaba rimara iminsi icyenda( 9) buri mwaka, ryatangijwe n’uwitwa Raja Hari Singh mu binyejana bisaga birindwi bishize.

Ni isoko ngo rigamije korohereza abagore kubona abagabo bifuza, kuko haba hari benshi batandukanye, noneho umuntu agahitamo bijyanye n’ibyifuzo bye. Buri mugabo ashyirwaho igiciro, hagendewe ku bushobozi bwe, harimo amashuri yize ndetse n’umuryango akomokamo.

Hari ubyumva akumva bitabaho akurikije uko bigenda aho atuye, ariko abakobwa n’abagore benshi bo muri Bihar babona abagabo babakuye muri iryo soko. Baherekejwe n’imiryango yabo, iyo umukobwa cyangwa umugore abonye uwo akunze muri abo bagabo n’abasore baba bakusanyirijwe hamwe mu isoko, aramwegera agatangira kubaza ibyangombwa bye by’amavuko, iby’amashuri yize (birth certificates and school certificates), nyuma akabaza ibiciro akumva niba afite amafaranga ahagije yo kuba yamugura, ubwo bagatangira guciririkanya.

Televiziyo ya Al Jazeera iherutse gukoraa inkuru kuri iryo soko soko ry’abagabo, itangaza ko abasore cyangwa abagabo bize ubwubatsi, ubuvuzi (doctors), abakozi ba Leta, ari bo baba bakunzwe cyane muri iryo soko.

Uko bigaragara, ngo umukobwa cyangwa se umugore ushaka umugabo muri iryo soko, si we uba ufite ugomba gufata umwanzuro, ahubwo ni umuryango we uba ufite ijambo rya nyuma.

N’ubwo iryo soko ry’abagabo ryo mu Buhinde ritagikunzwe cyane nk’uko byari bimeze mu myaka yashize, bitewe ahanini n’uko ubu ngo hariho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bufasha abakobwa kubona abagabo ndetse n’abasore kubona abagore buzwi nka ‘online dating apps’, ariko iryo soko riracyitabirwa n’abantu ibihumbi, harimo abasore b’ingaragu bamwe baba banakoze ibirometero byinshi bizeye ko babona uwabakunda muri iryo soko, akabahitamo.

Mu Buhinde kandi ngo hari n’isoko rigurishirizwamo abageni, ahitwa i Haudati, aho bashyirirwaho ibiciro hagendewe ku byo bazi gukora, ubumenyi bafite mu bijyanye no kwita ku ngo n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AHAAH NDUMIWE KOKO GUX NIBYIZA KURIBAMWE , CYANEK TUGOMBA KUBANA , nabo twifuza batunyuze cyane . AHUBWO murwanda naho babyigeho kuko harababuz isoko

levis GENDANEZA yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka