Ishusho iriho Yezu yagurishijwe miliyoni 450 z’Amadorali muri cyamunara

Ishusho imaze imyaka irenga 500 bikekwa ko yashushanyijwe n’umunyabugeni w’umutaliyani Leonardo da Vinci yagurushijwe mu cyamunara i New York muri Amerika (USA).

Iyi shusho yiswe Salvator Mundi niyo yagurishijwe miliyoni 450 z'Amadorali
Iyi shusho yiswe Salvator Mundi niyo yagurishijwe miliyoni 450 z’Amadorali

Iyo shusho iriho umugabo w’umusatsi muremure n’ubwanwa acigatiye umubumbe ukoze mu kirahure, ikindi kiganza kiri imbere y’igituza urutoki rwa mukubitarukoko na musumbazose zireba hejuru. Uwo mugabo bivugwa ko ari Yezu/Yesu.

Iyo shusho bise Salvator Mundi (bisobanura umutabazi w’isi) yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 450 z’Amadorali ya Amerika, abarirwa muri miliyari 380RWf. Cyamunara yabereye mu nzu y’ubugeni yitwa Christie.

Niyo shusho iguzwe amadolari menshi cyane gusumbya andi yose yabayeho mu mateka y’ubugeni.

Umunyabugenzi Leonardo da Vinci yapfuye mu mwaka wa 1519, asize inyuma amashusho atarenga 20 arimo iyamamaye cyane izwi nka Mona Lisa.

Mona Lisa iriho umugore ufite isura itangaje kuko hari igihe umureba ukabona ameze nk’urimo guseka, ubundi ukabona arasa nk’ufite agahinda.

Iyo shusho yindi yitwa Salvator Mundi bivugwa ko da Vinci yayishushanyije mu mwaka wa 1505, ikaba ari yo yonyine igiye mu maboko y’umuntu ku giti cye. Andi mashusho ye yose ari mu nzu zimurika ibikorwa by’abanyabugeni.

Cyamunara yo kugurisha iyo shusho iriho Yezu yatangiye ba nyirayo bashaka miliyoni 100 z’Amadorali (miliyari 85RWf) ariko cyamunara yagiye kurangira hamaze kuboneka uwemeye gutanga miliyoni 450 z’Amadorali.

Uwaguze iyo shusho ariko ntiyabashije kumenyekana kuko yabikoreye kuri telefone mu iciririkanya ryamaze iminota 20.

Ishusho Salvator Mundi yari iherutse kugurishwa muri cyamunara yabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu mwaka wa 1958.

Icyo gihe yaguzwe ama-Livre Sterling 45 yonyine (yakoreshwaga muri icyo gihugu) arenga ibihumbi 45RWf.

Icyo gihe byavugwaga ko iyo shusho atari da Vinci wayishushanyije, ahubwo ari umuyoboke we wayikoze.

Iyo shusho yigeze no gutungwa n’umwami Charles I w’Ubwongereza ahagana mu mwaka wa 1600 ariko iza kuburirwa irenegro, yongera kugaragara muri 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Haaahaaa iyi ni Business uyu azayigurisha mu gihe kiri imbere akayabo

masomaso yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Salvator mundi bisobanura umukiza w’abantu, cg umukiza w’isi

Igitekerezo yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

Salvator mundi bisobanura umukiza w’abantu, cg umukiza w’isi

Igitekerezo yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

Salvator mundi, bisobanura umukiza w’w’abantu cg w’isi. Mugifaransa ni sauveur de l’humanité. Murakoze.

Igitekerezo yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

aya mafaranga bayafashishije abakene byatwara iki?

turikumwe yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka