Inkweto zikozwe mu misatsi
Umunyamideri ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa witwa Tsai Shiou-ying w’imyaka 54 y’amavuko usanzwe akora umwuga wo gutunganya imisatsi yakoze ubwoko bw’inkweto mu musatsi.
Uyu mutegarugori yegukanye ibihembo byinshi kubera uwo mwuga wo gutunganya imisatsi none ubu yafashe icyerekezo cyo gukora ubukorikori akoresheje imisatsi yogosha abamugana.

Iyo misatsi ayikoramo ibikoresho birimo imitako y’abagore nk’amaherena ndetse n’indi mitako yo mu nzu nk’inanasi, imbeba n’indi. Muri iyo misatsi uyu mutegarugori anabasha gukora inkweto zambarwa.
Gukora umuguru umwe bimutwara ukwezi kandi afite n’igitekerezo cyo gukora imyambaro mu misatsi. Nubwo bwose ngo atajya yambara inkweto zifite talo ndende ngo ntibyamubuza kuzikora, kuko ari umufana wazo.

Ibyinshi muri ibi bikoresho ubu yatangiye kubigurisha mu mujyi mutoya atuyemo wa Taichung nk’uko bitangazwa na women24.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|