Inkari z’abagore batwite zishobora gufasha bagenzi babo kubona urubyaro

Uwitwa Mukakimenyi kuri ubu utwite avuga ko yagiye kwipimisha inda ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, akahasanga abaganga bamubwira ko inkari ze zikenewe kugira ngo zizakorwemo imiti yafasha bagenzi be badashobora gusama, na bo bakaba babona urubyaro.

Mukakimenyi yagize ati “Batubwiye ko bafite ibintu bavanga n’inkari z’abagore batwite bakazifashisha abandi bagore batabyara, bari babidusabye twagiye kwipimisha, ntabwo ari itegeko, barabanza bakabibakangurira uwumva ari ngombwa akazitanga”.

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) hamwe n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’Imiti FDA, ni byo byatanze uruhushya ku Kigo cy’Abashinwa cyitwa Loveway Rwanda, rwo kwegeranya inkari z’abagore batwite hirya no hino ku bigo nderabuzima byo mu Gihugu.

Umuyobozi wa Loveway Rwanda witwa Ryan, avuga ko inkari barimo kwegeranya bazikuramo ikinyabutabire cyitwa hCG kiri ku rwego rw’ibanze (crude hCG) kikajyanwa hanze gukorwamo ibyo ku rwego rwisumbuye byitwa hCG API, bivamo umuti(umusemburo) ujya mu nshinge zigaterwa ababuze urubyaro.

Uwitwa Evariste Hakizimana na we ukorera Loveway yagize ati “Inkari z’abagore batwite zikorwamo umusemburo wa hCG ufasha abadamu badatwita kuba batwita cyangwa abatwitaga inda zikavamo kubera imbaraga nke z’umusemburo”.

Ikigo Loveway kivuga ko kugera ku rwego rwo gukorera mu Rwanda imisemburo ya hCG y’inshinge, ngo bishobora gutwara igihe kuko bibasaba kubanza kugenzurwa na FDA.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo RBC, Dr Félix Sayinzoga avuga ko inkari zirimo gusabwa abantu ari izikorwamo imisemburo y’ababuze urubyaro, n’ubwo bose atari ko baba bakeneye iyo misemburo.

Dr Sayinzoga yagize ati “Kutabona urubyaro biba bifite impamvu zitandukanye, hari ubwo biterwa n’imiyoboro y’umuntu iba ifunze, hari ubwo aba abura iyo misemburo, hari n’ubwo biba byatewe n’ikibazo cy’intanga z’umugabo”.

Nta mibare y’abakeneye imisemburo ya hCG kugira ngo babashe kubyara twashoboye kubona, ariko ikigo Loveway cyo kivuga ko benshi mu gihugu no hanze hirya no hino ku Isi bagenda barushaho kuyikenera.

Umuyobozi wa Loveway akavuga ko mu gihe uruganda rw’imisemburo ruzaba rukorera mu Gihugu, ngo hazabaho inyungu nyinshi ku babyeyi b’Abanyarwanda bayikeneye.

Uruhushya rwa Minisiteri y’Ubuzima rwemerera Ikigo Loveway gukora imisemburo ihabwa abagore badashobora kubona urubyaro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Niguzaga kumenya ahantu mukorera,nkazahagera kko ubwo buvuzi nibwiza cyane muri igisubizo cya benshi,cg mukaduha telephone twababonaho,tukabahamagara,murakoze murakarama

Mukamana yanditse ku itariki ya: 14-02-2023  →  Musubize

ese abobagore batwite iyobatanze izo nkari barahembwa

kabano yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

ubwox ibyobintu biremewe na leta ra?

Haju yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Nibyiza kuko mwaturebeye igisubizo byari biteye inkeke none c umuntu ubicyeneye yabasanga he?

alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka