Injangwe yarogoye inama ya Minisitiri

Abari bitabiriye inama yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) batunguwe no kubona injangwe igendagenda mu cyumba cy’inama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye.

Ipusi yabangamiye abantu mu cyumba cy'inama,bamwe ibitsiritaho abandi ibanyura mu maguru
Ipusi yabangamiye abantu mu cyumba cy’inama,bamwe ibitsiritaho abandi ibanyura mu maguru

Iyo nama yabereye muri Hoteli Hill Top yari yahuje inzego zifite aho zihuriye n’iyi minisiteri, igamije kureba uburyo zagaruza umutungo wa Leta nk’uko byemejwe mu mwiherero w’uyu mwaka.

Abari bitabiriye iyo nama basaga n’abatishimiye kubona iyo njangwe yakomezaga kubanyuramo ariko nta muntu uri hafi ngo ayibakize.

Nyuma y’iminota igera ku 10 haje kuza umukozi w’iyo hoteli iherereye mu Giporoso, mu Karere ka Kicukiro, ahita ayisohora.

Gusa uwo mukozi wayisohoye mu cyumba cy’inama yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko iyo njangwe atari iyabo ndetse ko nta n’izo basanzwe bacirira.

Yagize ati "Iyi pusi ni iy’abaturanyi hano hirya, ahubwo zihora ziza ari nyinshi hano zaratuzengereje!"

Yavuze ko baramutse bafite imbeba bagomba kurwanya, bakoresha ubundi buryo bwemewe batagombye gucirira ipusi.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyo hoteli ku ngamba bafite zo gukumira inyamaswa zinjira muri iyo hoteli ariko ntiyagira icyo asubiza ahubwo ahita anaca mu rihumye umunyamakuru asa n’uvugira kuri telefone.

Iyi njangwe yabanje gucengana n'umwe mu bakozi ba Hoteli Hill Top
Iyi njangwe yabanje gucengana n’umwe mu bakozi ba Hoteli Hill Top
Yagendaga ikagaruka
Yagendaga ikagaruka
Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye
Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Mu kurogoya inama, injangwe yarinanuye, iregura umurizo, iterura ijambo maze iravuga iti: myauuuuuuuuuuuuu. Ubwo inama iba irasubitswe. Ni uko byagenze kandi sinarimpari.

Barafinda yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Injangwe ntacyo itwaye nabo bari mu nama harimo abazitunze

ehud yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

Wakoze rata munyamakuru ibi nabyo biba bikenewe,ahubwo uze nokuza kudutangariza unwanzuro wavuye muri iyo nama twumve ukuntu bafashe ingamba zo kugaruza imitungo yabanyarwanda irigiswa thanks

Kano yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ndashimira abantu bose banenze n’abashimye iyi nkuru. Abanenze ni uburenganzira bwabo, ariko ababishimye nabo bari bakeneye inkuru nk’iyi ya ntibisanzwe, kuko zijya zifasha abantu kwidagadura, icyari kigambiriwe si ugusebya abantu(hotel nk’uko abantu babikeka)

Inkuru y’ibyavuye muri iyo nama nayo yarakozwe, dore uko ivuga http://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/leta-izajya-ifatira-imitungo-y-abakekwaho-kunyereza-ibya-rubanda

Simon yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Njye ndabona uyu munyamakuru ataramenye icyamujyanye. uwamubaza ibyahavugiwe ntiyabimenya

john yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

ahubwo iyi njangwe ndabona ari wowe wayizanye,kuko mugihe maze ngenda hariya hantu sindabona n’umubu urogoya umuntu mumugoroba.wakoraga marketing.

cyusa yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ubuse koko iyi niyo yakagombye kuba titre y’iyi nkuru? Muri titre nabonye ku isi iyi niyo mbi mbonyemo ............ Numva icyari cyakuzanye ari ugutangaza ibyavugiwe mu nama. Insolites nazo ukazigenera umwanya wazo ntuvange inama nyirizina na Insolite. Kandi rero ushobora kuba ari wowe wanayibonye wenyine kuko ntabwo abari mu nama bose bayibonye, so ntabwo yarogoye inama. Ukoze sondage wasanga abayibonye batarenga 10 (nawe urimo) mu bantu mirongo bari bari muri salle. Mujye mugabanya ibikabyo c’est pas professionnel mu itangazamakuru kuko mwigabanyiriza icyizere mu babakundaga.

Flora yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ese byatumye inama itaba? Mwagombye kuvuga ku myanzuro y ’inama naho iby.ipusi ntacyo bifashije cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Nyamara ishobora kuba yari ifite icyo ishaka kugeza kubari mu nama nuko bayirogoye.
Umwana yarivugiye ati:tugomba gukunda injangwe, imbwa,ihene....kuko ari inyamaswa nkatwe twese.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Nyamara ishobora kuba yari ifite icyo ishaka kugeza kubari mu nama nuko bayirogoye.
Umwana yarivugiye ati:tugomba gukunda injangwe, imbwa,ihene....kuko ari inyamaswa nkatwe twese.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

AMAKURU MWAYABUZE .YAROGOYE INAMA ITE?

YANDEREYE Clemence yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

None c koko wabuze kutubwira bimwe mubyavugiwe munama none utubwiye Amakuru y,injangwe ayo ntiwari kuzayavuga mutuntu nutundi?mubyukuri nawe ubitekerezeho urasanga Ntamakuru waduhaye,gusa muracanga Kbsaa

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka