Indege ya Kenya Airways yari igiye i Dubai yagarukiye mu nzira

Indege ya Kenya Airways yagarutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, nyuma yo kubona ibisigazwa by’amapine yayo, ubwo yari mu nzira yerekeza i Dubai.

Ibice by’amapine byabonywe n’abashinzwe ubugenzuzi bwo mu kirere nyuma biza kumenyekana ko ari iby’indege ya Kenya Airways ifite nomero KQ 310, yari igiye i Dubai. Abayitwaye bahise bakurikiza amabwiriza ajyanye n’umutekano bahawe, maze bashobora kururutsa iyo ndege ku kibuga mu mahoro.

Kenya Airways yatangaje ko abashinzwe ubugenzuzi bwo mu kirere mu Kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta babonye imyanda iva mu mapine mu muhanda w’indege, nyuma yo gukora ubugenzuzi bwisumbuye basanga ari ibyaturutse ku mapine y’indege ya KQ 310, yari mu kirere ijya i Dubai.

Kompanyi ya Kenya Airways yahamaje ko ayo makuru, ivuga ko ari ikibazo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 saa tatu z’ijoro, abashinzwe ubugenzuzi bwo mu kirere babona ibisigazwa by’amapine, nyuma y’ubusesenguzi, bigaragara ko ari iby’indege ya KQ 310, yari yahagurutse yerekeza i Dubai.

Bikimara kwemezwa ko amapine yagize ikibazo ari ay’iyo ndege, ubuyobozi bwa Kenya Airways, bwatangiye kuvugana n’abatwaye iyo ndege kugira ngo bayigarure ku kibuga neza, ikorerwe isuzuma mu bijyanye na tekiniki.

Itangazo ryasohowe na Kenya Airways rigira riti, "Itsinda rishinzwe ibikorwa muri Kenya Airways ryatangiye kuvugana n’abari mu ndege ku buryo bayigarura ku kibuga mu mahoro, bakomeza kujya inama n’abashinzwe ubugenzuzi bwo mu kirere. Iyo ndege yageze ku kibuga cya Jomo Kenyatta saa tanu z’ijoro zirenzeho iminota mirongo ine n’itandatu, nta kibazo na kimwe igize”.

Itsinda rishinzwe itumanaho muri Kenya Airways, ryatangaje ko iyo Kompanyi y’indege yahise ishaka uburyo bwo gufasha abakiriya bayo. Abagenzi bahawe aho baruhukira, bashakirwa indi ndege yo kugendamo. Kuba urugendo rwagarukira hagati ni ibintu bisanzwe, bijyanye n’umutekano wo mu kirere.

Kenya Airways yagize iti “Turisegura ku bashyitsi bacu kubera icyo kibazo, turabizeza ko umutekano wabo ari cyo kintu cy’ingenzi kuri twe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka