Imwe mu mitsima ikoreshwa muri ‘Baby Shower’ hari abo itera ubwoba

Baby Shower ni ibirori bikorerwa umugore witegura kubyara. Ibi birori akenshi bitegurwa n’inshuti ze za hafi, umuryango we, cyane cyane ariko bikitabirwa n’ab’igitsina gore.

Muri ibi birori, umugore ahabwa impano zinyuranye zirimo ibyo azifashisha yabyaye, (imyenda y’umwana, ibikoresho by’isuku, ibiribwa,…). Akenshi ibi bisozwa no gusangira, bakarya, bakanywa, hakaba n’umuhango ukomeye ukunda kugaragara mu birori byinshi wo gusangira umutsima (Cake).

Imwe mu mitsima ikoreshwa mu birori bya ‘Baby Shower’ abenshi bayibazaho

Imitsima ikoreshwa mu birori akenshi iba ijyanye n’igisobanuro cy’ibyabaye, aho hari abagerageza gutanga ubutumwa muri uwo mutsima, uko ukoze, amabara yawo, ku buryo umuntu awubona akamenya impamvu yawo. Mu birori bya Baby Shower, hakunze kwifashishwa imitsima ikoze mu ishusho y’uruhinja, ari cyo benshi bibaza, niba urwo ruhinja ruza gukatwa rukaribwa.

Bamwe ntibemeranya n’abakora umutsima mu ishusho y’umwana.

Uwamwiza Ange aganira na Kigali Today yagize ati: “Ibi ntaho bitaniye no kwikora mu nda. Ni gute baguha icyuma ugakata Cake iri mu ishusho y’uruhinja witegura kubyara? Ubwo se ibyo bisobanuye iki? Mbona ari amahano”. Kagabo Peter we yagize ati “Mbonye umugore wanjye abaze urwo ruhinja ntiyankira, Sinatuma hari ururya, nayibika, yabora nkayijugunya. Ibyo ni nko kurya umwana wawe”. Aisha Mutesi ati “Iri terambere twihaye rizadukoresha akadakorwa, iyo mbibonye jyewe ndumirwa”.

Umutsima ukoze mu ishusho y'umwana
Umutsima ukoze mu ishusho y’umwana

Hari ababona ibi ari umuhango nk’indi

N’ubwo hari abafata iki gikorwa nko gukata umwana, hari abavuga ko ntaho bihuriye, ari imigati nk’indi.

Kamaliza yagize ati : «Cake se ihuriye he n’umwana uri mu nda ? Jyewe nayikata nkayirya rwose nta kibazo nagira”. Uwase Nadege, we abona ko gukoresha umutsima uri mu ishusho y’uruhinja ntacyo bitwaye. Yagize ati : « Byose ni mu mutwe, kuba ufite cake ikoze mu modoka ntibivuze ko waguze imodoka. Iy’uruhinja rero na yo si umwana wa nyawe. Kuvuga ko uriye umwana ni ugukabya ».

Abakorerwa ibi birori, bavuga ko bibafasha kwitegura neza uruhinja, dore ko hari abahabwa byinshi bari bakeneye, batari kubona ubushobozi bwo kubigura.

Uyu mutsima (Cake) ni uku ukoze. Bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye abandi bakabifata nko kurya umwana
Uyu mutsima (Cake) ni uku ukoze. Bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye abandi bakabifata nko kurya umwana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Noneho bya bindi bakorera umukobwa ugiye kurongorwa basigaje kujya bakora gato iri mwishusho y umugabo nibarangiza bayirye! Isi irarushye koko!

kaka yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Muraho? Abantu bacu bapfa kubona ibintu byose bagasamira hejuru, iriya nimico ya gipagani ariko twebwe yewe ngo niterambere! Iterambere ritagira kirazira ntimuzampeho! Iriya ni strategy ya satani yo kugenda atwinjiza mu bintu bye gahoro gahoro kandi akoresheje abakomeye kuko icyo tubabonyeho cyose duhita tumira bunguri! Inyamanswa idakenga yishwe numututizi! Muzaba mumbwira.!

kaka yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Byose ni mu mutwe koko. Waba ufite mu mutwe hazima iriya cake ukayikatagura ukarya. Mbese nk’ifoto yawe umuntu ayikataguye umureba, wavuga ngo ni igipapuro ntacyo bitwaye?

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

umurengwe uzatuma bamwe bakora ibidashoboka, uwo uvuga ko ntacyo bitwaye azakore umutsima usa n umwana yibyariye then akate arye. muzakorera imitsima na bapfushije ahubwo mwe

liki yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka