Impanga z’abana 9 bavukiye rimwe zikomeje gutangaza benshi

Impanga z’abana icyenda ari na zo zonyine zifite uwo mwihariko cyangwa se agahigo ko kuvukira rimwe ari umubare munini kandi bakabaho, batashye mu gihugu bakomokamo cya Mali bameze neza bose, nyuma yo kumara amezi 19 muri Maroc aho bavukiye.

Abo bana ni bo bafite agahigo ku rwego rw’Isi (Guinness World Record) k’abana bavutse ari impanga ari umubare munini gutyo kandi bose bakabaho.

Mbere gato y’uko izo mpanga zivuka muri Gicurasi 2021, nyina witwa Halima Cissé, ubu ufite imyaka 27 yagiye mu gihugu cya Maroc kugira ngo yitabweho n’umuganga w’inzobere. Nyuma y’uko abana bavutse, bakomeje kwitabwaho n’abaganga ku buryo bwihariye mu Mujyi wa Casablanca.

Izo mpanga z’abana 9, harimo abakobwa 5 n’abahungu bane, bavukiye ibyumweru 30 (mu gihe ubusanzwe umwana uvutse igihe kigeze aba amaze ibyumweru biri hagati ya 39 na 41 asamwe) kandi bavuka nyina abazwe nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Mali mu mwaka ushize wa 2021.

Abakobwa biswe Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, mu gihe abahungu biswe Mohammed VI, Oumar, Elhadji ndetse na Bah, bakaba baravutse bapima hagati y’amagarama magana atanu n’ikilo kimwe( 500- 1kg), nk’uko byatangajwe na Prof Youssef Alaoui, Umuganga mukuru wo ku ivuriro abo bana bavukiyemo, ubwo yaganiraga n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Bakimara kuvuka, hari impungenge nyinshi ko bashobora guhura n’ibibazo byinshi by’ubuzima kuko bari bavutse batagejeje igihe, biba ngombwa ko bamara amezi ya mbere mu bitaro bitabwaho kugira ngo babanze bakomere.

Abdelkader Arby n'umugore we hamwe na bamwe mu bana babyaye icyarimwe
Abdelkader Arby n’umugore we hamwe na bamwe mu bana babyaye icyarimwe

Nyuma baje kujyanwa ahantu mu nzu isanzwe yo guturamo aho muri Maroc, ariko bakajya bakomeza gukurikiranwa n’abaganga bo mu ivuriro rya ‘Ain Borja clinic’.

Muri Gicurasi 2022, ubwo abo bana bari bagize isabukuru ya mbere (bujuje umwaka), Se witwa Abdelkader Arby yavuze ko buri mwana muri abo, afite uko ateye byihariye.

Yagize ati "Bose bateye ukuntu gutandukanye, bamwe baratuje, mu gihe abandi bakunda gusakuza no kurira cyane. Bamwe baba bashaka guhora bateruwe. Bose baratandukanye kandi ni ibisanzwe".

Arby kandi yavuze ko ubu umuryango wabaye ikirangirire muri Mali, kandi ko abantu baba bashaka kwirebera abo bana n’amaso yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka