Impamyabumyenyi 29 za kaminuza ku myaka 71

Michael Nicholson of Kalamazoo, bahimba "Mich", wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gutsindira impamyabumenyi ye ya 29 yo ku rwego rwa kaminuza mu gihe abandi bagerageje kwiga menshi usanga batarengeje eshanu.

Uyu mugabo w’imyaka 71 byamusabye imbaraga nyinshi kuko yaretse akazi kashoboraga kumuha amafaranga menshi ahitamo kwiga kubera intego yari yarihaye; nk’uko yabitangarije ABC News.

Mich afite impamyabumenyi 1 y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, dipolome 2 z’ikiciro cy’abafasha b’abarimu, 22 z’ikiciro cya 3 cya kaminuza, eshatu yakoreye mu bumenyi butandukanye na dipolome ihanitse 1.

Ubusanzwe Mich ni umwarimu kandi ibyo yagiye yiga byose bijyanye n’ubwarimu, gusa ngo yanaryohewe n’ibijyanye n’amategeko, ubuzima n’ubukungu maze nabyo arabyiga.

Uyu mugabo avuga ko agikomeje gahunda ye kuko azahagarara agize impamyabumenyi 33 cyangwa 34. Ubu ngo ikimushishikaje kurusha ibindi ni ukwiga ibijyanye no kugenza ibyaha akabona kumva ko yujuje intego ye yo kuba umurezi nyawe. Bi arateganya kubigeraho afite imyaka hagati ya 80 na 81.

Mich yaratangaje abantu benshi harimo n’abarimu bamwigisha, dore ko nyine ashaka no gukomeza mu gihe abandi barunda imitungo ariko we akaba yarahisemo kwikwizaho ubumenyi.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

Naba nawe nta bibazo aba afite. None se wakomeza kujya muri ayo ufite ibibazo

habanabakize yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka