Imodoka ya "Hummer Limousine" yahuruje Abanyarusizi bamwe bayifotorezaho
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko byababereye nk’igitangaza kubona imodoka ndende yo mu bwoko bwa Hummer ya Limousine (Hummer Limousine) igera mu karere kabo.

Iyo modoka ifite nimero za puraki zo muri Congo (DRC) yagaragaye mu mujyi wa Rusizi ku wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2017.
Ubwo yahageraga mu masaha ya mu gitondo ivuye muri Congo, abantu bakiyikubita amaso bahise bahurura buzurua ku mihanda bajya kwihera ijisho iyo modoka badasanzwe babona muri ako gace.
Bamwe kubera kuyikunda, bakomeje kugaragaza amarangamutima bayifite barayegera ndetse banayifotorezaho.
Abo baturage bahamya ko aribwo bwa mbere mu mateka yabo babonye imodoka nk’iyo ikandagira ku butaka bwabo; nkuko umwe muri bo witwa Rugaba Emmanuel abisobanura.
Agira ati "Twari duparitse moto hariya duhita tujya kuyirangarira twese kuko yari imodoka itaraboneka hano muri uyu mujyi. Bwari ubwa mbere!
Twazibonaga ku mafirimi, kuri tereviziyo tukagira ngo ziba hanze gusa ariko twatangajwe no kubona abakongomani babiri bayigeza hano n’igitangaza pe."

Mugenzi we witwa Sibomana Oscar yungamo ati "Iyo modoka narayibonye najye birantangaza kubera abantu benshi bari bayishukuriye narahageze ngirango ni impanuka ariko nsanga ari iyo modoka! Ni agashya twari tubonye bwambere hano mu karere ka Rusizi."
Iyo modoka ireshya na metero 10 z’uburebure. Yageze mu Rwanda iturutse muri Congo mu mujyi wa Bukavu.

Yambutse umupaka, igera mu mujyi wa Rusizi ikomeza mu muhanda ugana i Rubavu. Ariko ngo yageze mu murenge wa Giheke, Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda irayihagarika, isubira mu mujyi wa Rusuzi.
Ntiyigeze irara mu Rwanda kuko yageze ku mupaka wa Rusizi ya kabiri aho yari yinjiriye bahita bayiha inzira isubira i Bukavu.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri si nari nayibjo
Abanyarwanda benshi tuzibona ku matelevision ntabwo turayibona muduhe amafoto yayo tuyirebe neza
iyomodoka nanjye irantangaje abanyarusizi batangariye kuki polisi yayisubijeyo?
iyo modoka se ntiyemewe ko mwayisubijeyo
muraho?
iyo modoka kki batayiretse ngo natwe itugereho tuyibone koko,abafite ubushobozi nibayigure bamare amatsiko abayafite.
ahaa!abanya RUSIZI ntimubaseke,nababa KGL kuyibona nukubonekerwa,wagirango zibera mubipangu gusa
ESE,iyomodoka bayihagaricyiyeiki? kobatayihorera igakomeza,urugendo nabatarayibona bakayibona,kiretsenibayaributeze nkikibazomumuhanda!
Ee! Iyimodoka Iranyumije Kweli
Eeee!Iyomodokase Ubwo Igira Imyanyingahe Yokwicaramo?
ibi bintu ntibisobanuye ko nta bakire tugira mu Rwanda bagura nkiriya ndetse niyirenze bayigura, ariko turacyafite ikibazo cy’imihanda, imodoka nka ziriya ziba zikeneye kugirango zidateza ibibazo.
muduhe amafoto yayo na makuru kuriyo
nange mfite amatsiko yokuyireba