Imfungwa yari mu bitaro yambaye amapingu yatorotse

Muri Kenya, Polisi irashakisha umufungwa watorotse ibitaro kandi yari yambitswe amapingu, mu rwego rwo kwirinda ko yacika.

Yari yajyanywe kwa muganga nyuma yo gufatwa na Cholera ariko bigeze nka saa tatu z’ijoro arabura, kuko ngo yifunguye amapingu ayashyira ku gitanda yari arwariyeho aragenda.

Yari afunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, Polisi yo mu Mujyi wa Nairobi yahise itangira umukwabu wo gushakisha uwo mufungwa watorotse mu gihe yari yagiye kuvuzwa ku itariki 16 Mutarama 2023.

N’ubwo yacitse, ariko ngo yari yashyizweho uburinzi bukomeye mu gihe yari ajyanywe kwa muganga, kuko uretse kuba yari yambitswe amapingu, ngo yanajyanywe n’abacungagereza batatu, ariko birangira acitse arabura.

Nyuma yo kumenya ko uwo mufungwa yabuze bitangajwe n’abarimo bamwitaho kwa muganga, Polisi yahise isaba abaturage kuyifasha kumufata.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, icyatangaje abantu cyane, ni icyo uwo mugabo yakoresheje afungura ayo mapingu, ubundi ngo afungurwa n’inzego ziyafunga ku bantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka