Imfungwa yahimbye ko yapfuye, isuzuma rigaragaza ko umurambo ari uw’undi muntu

Polisi irashakisha imfungwa yahimbye urupfu rwayo, igatoroka Gereza, nyuma ibizamini bya DNA bikagaragaza ko umurambo wabonetse aho yari afungiye utari uwe.

Thabo Bester
Thabo Bester

Abayobozi bari bibwiye ko imfungwa yitwa Thabo Bester yapfuye nyuma yo kwitwikira muri Gereza yari afungiyemo ahitwa i Bloemfontein muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022.

Ariko mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi yavuze ko ibizamini bya DNA byafashwe ku bisigazwa by’umurambo wasanzwe aho Thabo yari afungiye bitari ibye, ahubwo ari iby’undi muntu.

Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, Umuvugizi wa Polisi muri Afurika y’Epfo witwa Athlenda Mathe yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko bakomeje gushaka uwo munyacyaha ntacike ubutabera, no kumenya uko byagenze ngo ahimbe urupfu rwe.

Minisiteri ifite mu nshingano zayo ubutabera, imfungwa n’abagororwa muri Afurika y’Epfo, yasohoye itangazo rihamagarira abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gufata Thabo Bester.

Iyo Minisiteri yagize iti, "Nta buye rizasigara ritabirinduwe hashakishwa kumenya uko Thabo Bester yatorotse, kandi hari ingaruka zikomeye zizaba ku muntu wese waba yarabigizemo uruhare”.

Yari yarahawe izina rya "Facebook rapist"( Cyangwa se ufata abantu ku ngufu anyuze kuri Facebook), bivugwa ko yakoreshaga urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ashaka abo afata ku ngufu, nyuma akabiba ibyabo. Ngo hari n’umwe muri bo yishe.

Mu 2012, nibwo yahanishijwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu, ubwambuzi no kwica umuntu umwe, wamamazaga imideri nk’uko byatangajwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka