Ikoti ry’imvura rifite ubushobozi bwo kuyungurura amazi yariguyeho

Abanyeshuri bo muri kaminuza ya Cophenagen Institute of Interaction Design mu gihugu cya Danmark bakoze ikoti ridasanzwe kuko rifite ubushobozi bwo kubika no gusukura amazi y’imvura yariguyeho.

Iryo koti rifite ishusho nk’iy’andi makoti yose y’imvura, ryahawe izina rya raincatch by’umwihariko rifite agashya ko kuyungurura no gutunganya amazi y’imvura ariguyeho ku buryo nyiraryo ashobora kuyakoresha yivura icyaka nta mpungenge z’isuku nkeya na mba.

Rimeze n'ikoti risanzwe.
Rimeze n’ikoti risanzwe.

Abanyeshuri bagize uruhare mu gukora iryo koti aribo Hyeona Yang na Joshua Noble batangaje ko barikoze bifashishije ikoranabuhanga.

Bagize bati “iri koranabuhanga ryifashishijwe rigizwe n’amakara asanzwe ducanisha, hakiyongeraho n’imiyoboro mitoya ikozwe muri plastiki ku buryo iyo amazi amaze gutunganywa bitwara iminota mike ahita ashyikirizwa nyiraryo biciye muriyo kandi bigakorwa akiryambaye.

Uwambaye ikoti anywa amazi yasukuwe naryo.
Uwambaye ikoti anywa amazi yasukuwe naryo.

Banyiri gukora iryo koti bavuga kandi ko rishobora gukoreshwa ahantu hose hagaragara ikibazo cy’isukura ry’amazi nko mu butayu n’ahandi hose bafite ikibazo cy’amazi adasukuye nk’uko bitangazwa n’urubuga women24.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka