"Igiti cy’Imana y’abagore" cyatemwe ngo cyanatumaga abakobwa babona abagabo

Abatuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko ahahoze igiti kizwi "nk’Imana y’abagore" hashyirwa ikirango kigaragaza amateka y’icyo giti.

"Igiti cy'Imana y'abagore" imashini yarakirimbuye cyose kuko hagiye kunyura umuhanda wa kaburimbo
"Igiti cy’Imana y’abagore" imashini yarakirimbuye cyose kuko hagiye kunyura umuhanda wa kaburimbo

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 23 Kanama 2017, nibwo imashini ikora umuhanda Rutsiro-Karongi, yarimbuye icyo giti kuko cyari kiri ahagomba kunyura uwo muhanda wa kaburimbo.

Mu mizi y’icyo giti habagamo umwobo umeze nk’ubuvumo. Umugore wabaga yananiwe kubyara yinjiragamo agahita abyara. Icyo giti ngo cyanatumaga abakobwa bagumiwe babona abagabo ; nk’uko bivugwa na Habimana Amri.

Agira ati ʺNi igiti cy’amateka, natwe twavutse tubyumvana ababyeyi bacu. Umubyeyi yabaga ari ku nda yananiwe kubyara, akaza akinjiramo, agahita abyara.

Abakobwa babaga bagize imyaka myinshi batarabona abagabo nabo barazaga, bakahava babonye abagabo, niyo mpamvu tutifuza ko amateka yacyo yibagirana.ʺ

Kiriya giti imashini iri kurimbura ngo cyatumaga abagore bananiwe kubyara babyara neza ndetse ngo kigaha abakobwa abagabo
Kiriya giti imashini iri kurimbura ngo cyatumaga abagore bananiwe kubyara babyara neza ndetse ngo kigaha abakobwa abagabo

Mugenzi we witwa Munganyinka Leocadie agira ati ʺIgiti nka kiriya nticyakagombye gukurwaho, bari kureba uburyo bagica ku ruhande kuko gifite amateka akomeye ku Banya-Karongi.

Ariko niba n’ibyo bibaye, nibura nibahashyire ikimenyetso ku buryo n’abazavuka bazamenya ayo mateka.ʺ

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle avuga ko uburemere bw’amateka y’icyo giti n’ubw’umuhanda uri gukorwa ntaho bihuriye, akaba ari yo mpamvu cyakuweho.

Avuga kandi ko nyuma yo kureba neza agaciro k’ayo mateka bashobora kuzafata umwanzuro wo kugira ikimenyetso bahashyira nk’uko bikomeje kwifuzwa n’abaturage.

Agira ati ʺUfashe ayo mateka yacyo ntago wayagereranya n’igikorwa remezo nk’umuhanda wahacishijwe.

Gusa tuzicara turebe uburemere bw’ayo mateka, noneho harebwe niba,nk’uko babyifuza hashyirwa ikimenyetso kibutsa ayo mateka.ʺ

Abaturage bifuza ko ahari "Igiti cy'Imana y'abagore" hashyirwa ikindi kimenyetso kigaragaza amateka y'icyo giti
Abaturage bifuza ko ahari "Igiti cy’Imana y’abagore" hashyirwa ikindi kimenyetso kigaragaza amateka y’icyo giti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo baturage bikarongi nibihangane kuko babuze igiti cyabo aricyo imanayabagore EVARISTE guturuka Imuhanga

Evariste yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

imana yabagorexe ubwo bashakire kuyabagabo ni aburaham kutoka kabagari bihembe kanyinya.

NDORIMANA ABURAHAM yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka