Ifi yahize izindi ku giciro iguzwe ama euro 571800

Mu gihugu cy’Ubuyapani haravugwa ifi yaguzwe akayabo k’ama euro 571800 (amafaranga y’u Rwanda miliyoni 457 n’ibihumbi 440).

Iyi fi ipima yapimaga ibiro 269 yarobwe mu majyaruguru y’igihugu cy’ubuyapani akaba ari na yo ya mbere iguzwe ku gicuro cyo hejuru mu mafi yose yatejwe cyamunara ku isoko ry’amafi rya Tsukiji riherereye i Tokyo mu Buyapani.

Ifi yari iherutse kugurwa ku giciro kinini n’iyari yaguzwe ku ma euro 328 500 umwaka ushize. Uwaguze iyi fi yariye izinde agahigo ni Perezida w’urwunge rw’amaresitora acuruza ibiryo bizwi ku izina rya Sushi mu gihugu cy’Ubuyapani.

Uyu mukiliya yavuze ko yaguze iyi fi ku giciro kingana gutya mu rwego rwo gufata mu mugongo igihugu cy’Ubuyapani kubera Tsunami yabasize iheruheru umwaka ushize. Yagize ati “Ubuyapani bwahuye n’akaga gatewe n’ibiza imyaka ishize.

Nashatse kugura iyi fi ihiga izindi kugira ngo abakiliya banjye b’Abayapani kimwe n’abagana Ubuyapani muri rusange bashobore kubyungukiramo na bo.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka