Icyo Minisitiri Bamporiki atangaza ku ikanzu Miss Ingabire yambaye ikavugisha benshi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga igikwiye kurebwa mbere ari ikamba kurusha umwambaro, ariko agira amakenga ku bashinzwe kwambika abajya mu marushanwa.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye guhera ku tariki 11 Ukuboza 2021, abantu benshi bakomeje kunenga imyambarire ya Miss Ingabire Grace, ubwo yaserukiraga igihugu mu birori byo kwerekana imideli gakondo, ubwo yari mu marushanwa ya Miss World 2021.
Mu mafoto ya Miss Ingabire Grace yagiye acicikana kuri izo mbuga nkoranyambaga, abantu bagiye batanga abitekerezo binyuranye ariko abenshi bagenda banenga ikanzu yari yaserukanye.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yavuze ko ikibazo kitagakwiye kuba imyambarire, ahubwo ko ikiba kigenderewe ari ikamba.
Yagize ati “(Aseka), Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza”.

Yagarutse no kubashinzwe kwambika abajya mu marushanwa yo guhatanira ikamba, abibutsa ko bakwiye gutegura neza kurushaho.
Ati “Ngira ngo ni ukubwira ababambika bakajya babambika neza kurushaho, ariko kandi ibyo ni ibintu abantu babona mu buryo butandukanye, abategura ni bategure neza byimazeyo”.
Ohereza igitekerezo
|
Birahagije byari biriya
iyo akenyera byari byari kumubera kurushaho naho iyi kanzu ntawamrnya uko ayita