‘Ibaruwa ku Mana’ ya Einstein yagurishijwe arenga miliyari 2,5 z’Amanyarwanda

Urupapuro rusanzwe rwanditsweho amagambo n’ikaramu rwanditswe na Albert Einstein mu myaka 64 ishize rwaraye rugurishijwe akayabo ka miliyari 2,5 z’amanyarwanda, mu igurikagurisha ryabereye I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Albert Einstein yavutse yemera Imana cyane, abura umwaka umwe ngo apfe yagaragaje ko mu by'ukuri atayemera
Albert Einstein yavutse yemera Imana cyane, abura umwaka umwe ngo apfe yagaragaje ko mu by’ukuri atayemera

Kugaragaza ko idini y’abayahudi yabyaye iya gikirisito ari idini nk’andi yose, ndetse no kwerekana ko Abayahudi ari abantu kimwe n’abandi bashobora gukosa cg bagakora ibyiza, ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa Albert Einstein yandikiye umwanditsi w’ibitabo Eric Gutkind, nyuma yo kumutangaho urugero rwiza rw’ Umuyahudi w’umunyabugenge kandi wemera Imana.

Uyu muhanga mu bugenge (physique) watwaye igihembo cya Nobel mu 1921 Muri iyi baruwa hari aho agira ati: “Izina Imana, kuri njye nta kindi rivuze uretse icyavuye mu ntege nke za muntu; naho bibiliya ikaba urusobe rw’ibitekerezo birimo amakabyankuru benshi bakeza, bitakijyanye n’igihe. Nta busobanuro na bumwe, uko bwamera kose bwahindura uko mbona ibi bintu”.

ikinyamakuru le monde kivuga ko kuva iyi baruwa yakwandikwa, itiyigeze ireka kwamara, aho benshi bayise ‘Ibaruwa ku Mana’ cyangwa se ‘Letter to God’.

Ibaruwa ya Einstein yaguze hafi miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda
Ibaruwa ya Einstein yaguze hafi miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda

Iyi baruwa yagurishijwe muri cyamunara kuri uyu wa 4Ukuboza 2018, I New York. Byari byitezwe ko igurwa hagati ya miliyoni 1 n’ 1.5 z’amadolari, ariko igurwa akubye kabiri ayo bakekaga agera kuri miliyoni 2.89 z’amadolari y’Amerika.

Ni ibaruwa yanditse mu Kidage, yandikirwa uwitwa Eric Gutkind, umwanditsi w’igitabo ‘Choisir la Vie’: l’appel biblique a la revolte, aho uyu mwanditsi agaruka cyane ku mirimo ya Einstein.

Einstein wavumbuye ‘Theorie de relativisme’ ntiyakunze cyane ibyamuvugwahaho muri iki gitabo, maze yiyemeza kwandikira Gutking mu buryo burimo ikinyabupfura ariko kandi arasa kuntego ku birebana n’uko afata iyobokamana.

Yagize ati: “Kuri njye, iyobokamana rikomaka ku bayahudi ni kimwe n’ayandi yose, avuga iby’ubuzima nyuma y’ubuzima, ibintu bishaje bitakigezweho. N’abayahudi baryiyitirira cyane kandi bibateye ishema, nta tandukaniro bagaragaza ugeranyije n’abandi bantu”.

N’ubwo uyu mugabo yavuze ibi, siko yamye abibona kuko akiri umwana yari umwana w’urusengero cyane, k’uburyo yajyaga abipfa n’ababyeyi be batari mu isengesho cyane k’uburyo bo biriraga inyama y’ingurube.

Ibi ngo byaje kuyoyoka ubwo yari agize imyaka 12, amaze kwinjira mu bijyanye na science, ubwo umunyeshuri wigaga ubuvuzi yahaga uyu mwana mu buryo bw’ibanga ibitabo cya geometrie, iby’ubugenge ndetse n’ibivuga ku isi muri sange, bimutera gutandukana bya burundu n’iby’imyemerere.

N’ubwo uyu mugabo yavugaga ibi, ntiyigeze yatura ngo avuga ko atemera imana, cyane ko hari aho yavugaga ati “Imana yacu ya Spinoza”.

Uyu Spinoza ni umufilozofe wo mu kinyejana cya XVII, wavugaga ko imana, urusobe rw’ibidukikije ndetse n’ubushake buhambaye byose ari kimwe.

Uru rwandiko sirwo rwambere rwa Einstein rwamamaye kuko mu 2017, urwandiko rwe rwiswe ‘Le Secret du Bonheur’ narwo rwagurishijwe arenga miliyoni 1.5 y’amadolari.

Albert Einstein ni Umuyahudi wavukiye mu Budage mu 1879, avumbura ibyitwa ’theorie de relativisme’ imwe mu nkingi ebyiri za mwamba zigize ubugeni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mubyukuri Imana iriho na bible ivuga ukuri kwibizabaho uko rero iminsi igenda ishira tubona byinshi byavuzwe cg byanditswe muri bible birigusohora ese twatekereza kuribi
1.uko amagupfwa akurira munda yumugore?
2.uko bwira kandi bugacya?
3.uko tubona ikirere ese haruwamenya uwashyizeho ibi bose murabo banyabwenge batemera Imana na bible ngo atubwire?
4.abo batemera Imana ko batagumaho ngo barambe ibihe nibihe?impamvu suko nyiri ukubaha ubuzima numwuka bahumeka aba yabibambuye?rero ningero nyinshi zerekana kubaho kw’Imana nukuri kuri muri bible.

alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ndatera muryamungenzi wanjye Bible nubuyobe. Ni igitabo nkibindi. Kwemera wabanje kumenya nibwo bwenge.

Axum yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

uyu Einstein utemera, imana ibyo biramureba aliko uwaguze, ibaruwa yaba uwambere yaba uwakabiri bo na basazi buzuye,

gakuba yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ntabwo ari EINSTEIN wenyine utemera Imana.Ni aba Scientists benshi cyane.Nubwo bimeze gutyo,hari abandi Scientists benshi bemera Imana.Ingero ni nyinshi zerekana ko hariho Imana yaremye Isi n’Ijuru.Urugero,ziriya Nyenyeri tubona mu kirere,ni billions and billions.Zimwe zifite speed ya + 2 millions km mu isaha.Nyamara nta nimwe igonga indi.Uyu mwuka duhumeka,ibiryo turya,amazi tunywa,etc...ntabwo byizanye.Tekereza gutera igishyimbo kikabora,hanyuma kikamera,kikera ibindi birenga 100.Ibyo ntabwo byizanye.Tujye dushima Imana yacu yaduhaye Bible.Igitabo rukumbi kitubwira aho duturuka n’aho tugana (the future).Niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya cyangwa ijuru bivugwa muli 2 Petero 3:13,tugomba kumvira Imana.Ntiduhere mu byisi gusa,ahubwo tugashaka n’Imana.Abatemera ibyo Bible ivuga,nabo ntabwo bazaba muli Paradizo.Nta nubwo bazabona Umuzuko uzaba ku Munsi w’Imperuka Yesu yasezeranyije muli Yohana 6:40.

mazina yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ntabwo nemeranya nawe ibyo bya bible nubuyobe

Emmy yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka