Hoteri yo muri Afurika y’Epfo iranengwa gucuruza serivise za gikene

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumiturire (UN-Habitat) riherutse kugaragaza ko muri Afurika y’Epfo, 28,7% by’abatuye icyo gihugu batuye habi, nabi kandi mu kajagari (Bidonville).

Ubu, bamwe mu batuye icyo gihugu baragaya hoteri imwe yo ku rwego rwo hejuru yo muri Afurika y’Epfo icuruza ibikorwa by’ubukerarugendo byo mu rwego rwa gikene mu rwego rwo kwerekana uko bamwe mu batuye icyo gihugu babayeho.

Iyo hoteri yitwa Emoya Hotel & Spa icuruza izo serivisi zigaragaza ubutindi bw’Abanyafurika, mu nzu yubatswe mu mabati aciriritse kandi ashaje cyane, hagahora hacumba umwotsi uturutse kuri peterori, intebe zaho ni amapine y’ibinyabiziga yashaje naho radiyo bumva ngo zikoresha amabuye nayo agaragara nabi cyane.

Iyi ni imwe mu mahoteri bidonville yo muri Afurika y'Epfo.
Iyi ni imwe mu mahoteri bidonville yo muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru Le Point.fr dukesha iyi nkuru kivuga ko ushatse gukoresha izo nzu yishyura amayero 70 (70Euros), ni ukuvuga agera ku bihumbi 60 uvunje mu mafaranga y’u Rwanda, ku ijoro rimwe akiyongera hakurikijwe ibindi yifuza nk’amafunguro n’umuziki.

Abirabura bo muri Afurika y’Epfo basanga ibi ari nko kubakina ku mubyimba kuko 60% babayeho mu bukene aho batabasha kubona ama yero 40 ku kwezi, mu gihe imibereho yabo ikijije abifite.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka