Hashize imyaka itanu amenye ko yifitemo rukuruzi (sumaku)

Umugabo w’imyaka 56 wo mu gihugu cya Bosnie-Herzégovine amaze imyaka itanu amenye ko umubiri we ushobora gukurura ibintu bimwe na bimwe akoresheje ingufu zidasanzwe yifitemo.

Nk’uko ibiceri by’amafaranga, inshinge, n’ibindi bintu bimwe na bimwe bikoze mu byuma bifata kuri sumaku iyo ibyegerejwe, ni na ko amakanya, ibiyiko n’ibindi bikoresho byo mu gikoni bifata ku mubiri w’uyu mugabo witwa Muhibija Buljubasic.

Uretse ibikoresho byo mu gikoni, umubiri wa Muhibija ukurura na za telephone ndetse na za telekomande.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ivuga ko uyu mugabo yivugira ko bitamusaba kwitegura bihambaye kugira ngo umubiri we ukurure ibi bikoresho. Ngo ni “imbaraga zidasanzwe” zituma umubiri we uba sumaku.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka