Harashakishwa uwamuteye inda ari muri koma amazemo imyaka 10

Umugore w’imyaka 29 y’amavuko umaze imyaka 10 ari muri koma mu kigo cya Hacienda i Phoenix muri Leta ya Arizona muri Amerika, yabyaye akiri muri koma. Ubu harashakishwa uwamuteye inda.

Harashakishwa umukozi wo muri iki kigo waba waramuteye inda
Harashakishwa umukozi wo muri iki kigo waba waramuteye inda

Uwo mugore wagiye muri koma nyuma yo kunanirwa guhumeka bitewe n’uko yari yarohamye, yari amaze icyo gihe cyose arwariye mu kigo cya “Hacienda Healthcare”.Yabyaye ku itariki 29 Ukuboza 2018.

Polisi yo muri Phoenix ikimara kumenya iyo nkuru yahise isaba ko abagabo bakorera icyo kigo bose, batanga ibizamini bigapimwa muri Laboratwari (DNA), kugira ngo hamenyekane uwateye inda uwo murwayi.

Polisi yasabye ibyo bizamini mu rwego rw’iperereza, igamije kumenya uko uwo murwayi yatewe inda, n’uwaba yarayimuteye.
Alejandro Benally, umuyobozi muri polisi, yavuze ko polisi ya Phoenix izakora ibishoboka byose ikamenya uwakoze icyo cyaha.”

Bill Timmons, Umuyobozi mukuru w’ikigo cyafashaga uwo murwayi “Hacienda Healthcare”, yahise asaba kwegura ku mirimo ye akimenya iyo nkuru, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’icyo kigo witwa David Leibowitz, wahamije ko n’ubuyobozi bw’ikigo bwemeye ubwegure bwe.

Umwirondoro w’uwo mugore ntiwigeze utangazwa cyangwa ngo hamenyekane niba yari afite umuryango cyangwa umwishingizi. Kuba abakozi b’icyo kigo bataramenye ko umurwayi atwite kugeza ubwo abyara na byo ni ibintu biteye urujijo.

Gusa, Gary Orman umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cya Hacienda yagize ati “Turemera rwose kwirengera ingaruka z’iki kibazo cyabaye hano .

“Turakora uko dushoboye kose ngo turinda umutekano wa buri muntu, yaba umurwayi, cyangwa umukozi wacu.”

Ubuyobozi bw’ikigo cya “Hacienda HealthCare” bwatangaje ko bushyigikiye ipimwa rya DNA z’abakozi .
Bagize bati “ Tuzakorana bya hafi na polisi ya Phoenix n’izindi nzego z’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iki kibazo cyahungabanyije abantu kandi kibayeho bwa mbere mu mateka y’iki kigo.”

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Internet rw’ikigo cya Hacienda agaragaza ko gisanzwe gifasha abana n’urubyiruko rufite ibibazo by’ubuzima cyangwa bafite ubumuga butuma batabasha kugira icyo bikorera ubwabo badafashijwe. Ishami rishinzwe ibya serivisi z’ubuzima muri Arizona, ryavuze ko hari ingamba zafashwe zijyanye no kwita ku mibereho myiza ya bene abo bantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabona ubusambanyi bushyirwa imbere cyane gusa birabbabajeg

rugema yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Nibe n’uyu wali muli Coma.Muli 1994,Interahamwe zasambanyaga abagore cyangwa abakobwa bamaze kwica.Muribuka na none inkuru y’umuntu uherutse gusambanya umurambo wali muli morgue (mortuary).Birababaje kubona millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi kandi Imana yaturemye ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango twishimane n’umuntu umwe gusa twashakanye officially.Gusambana ubu bisigaye byitwa kuba mu rukundo.Imana ntacyo isigaye ibwiye abantu.Nubwo bimeze gutyo,yashyizeho umunsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kugirango abazarokoka bagire amahoro,bali mu isi izaba paradizo,abandi bajye mu ijuru.It is a matter of time.

hitimana yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka