Hagiye kubakwa hoteli izaba mu kirere cy’Isi izacumbikira abarenga 5000

Umwubatsi w’Umunya-Yemen witwa Hashem Al-Ghaili, aherutse kuganira na Televiziyo y’Abanyamerika (CNN), agaragaza ishusho ya hoteli yifuza kubaka ikoherezwa mu kirere kwiberayo imyaka n’imyaniko, itaragaruka ku Isi.

Ni hoteli yubatswe budege, ishobora kuguruka nka zo hifashishijwe moteli 20 zizajya zikoreshwa n’ingufu za nikeleyeri (atomique), ari na zo ziyifasha guhagarara mu kirere hejuru y’ibicu mu gihe cy’imyaka myinshi.

Enjeniyeri Hashem yakoze video y’iyo hoteli izaba yitwa ’Sky Cruise Hotel’, agendeye ku gishushanyombonera cyakozwe n’uwitwa Alexander Tujicov.

Enjeniyeri Hashem agira ati "Ni ikibazo cy’igihe gusa" kugira ngo abubatsi b’indege batangire gukora cyangwa kubaka iyo hoteli izaba yujuje ibisabwa byose nka ngenzi zayo zubatswe ku Isi.

Avuga ko uretse kugira ibyumba bigera ku 5000 abashyitsi bazajya bararamo, iyo hoteli izaba ifite ubwogero (za piscines), inzu zitunganya ubwiza n’izikorerwamo imyidagaduro, ibyumba by’inama n’amaguriro (shopping malls).

Abajya gusura no kwidagadurira muri Sky Cruise Hotel ndetse n’ibikenerwa byose muri yo, ngo bizajya bivanwa ku Isi n’indege zitwarwa n’ingufu z’amashanyarazi.

Ni hoteli izaba imeze nk'indege ikazibera mu kirere
Ni hoteli izaba imeze nk’indege ikazibera mu kirere

Abashyitsi b’iyo hoteli bazajya batemberezwa mu kirere ahirengeye bareba ibihugu bitandukanye n’ibintu byinshi bikorerwa ku Isi.

Enjeniyeri Hashem Al-Ghaili avuga ko iyo hoteli ari inyubako nini cyane, izasaba guhagurukira ku kibuga cy’indege kinini cyane kurusha ibisanzweho kugeza ubu.

Hashem akomeza avuga ko iyo hoteli-ndege izakenera inzira zihariye idasangiye n’izindi ndege, kubera iyo mpamvu ngo hakenewe kubanza kuvugurura amasezerano mpuzamahanga agenga iby’indege.

Mu bantu barenga miliyoni 30 bakurikira Hashem kuri Facebook ye, harimo abamuca intege ko imbaraga za rukuruzi y’Isi zidashobora kwemera ko hoteli-ndege ifite uburemere bwinshi nka yo yahagarara mu kirere, kabone n’ubwo yaba ikoreshwa n’ingufu za nikeleyeri.

Hari n’uwamubwiye ko iyo hoteli idashobora kugurukana piscines z’amazi kuko yayacurika akameneka, n’ubwo iki kibazo cyoroshye gukemura kuko yayagurukana afungiwe mu kigega ikayarekurira mu bwogero yageze mu kirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hali abazavuga ko iyo hoteli iri mu ijuru.Uretse ko bazaba bibeshya.Icya mbere,mu ijuru habayo ibiremwa by’umwuka gusa.Nta mubiri w’inyama cyangwa amaraso bishobora kubayo.Abantu bake bazajya kuba mu ijuru,hanyuma bazayobore isi bayigire baradizo,bafatanyije na Yesu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka