Gicumbi:Umukobwa yibye inka ajya kuyikwa umuhungu mu ijoro

Umukobwa witwa Mukanyonga Laurence wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi wibye ababyeyi be inka maze ajya kuyikwa rwihishwa umuhungu bakundana.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Muko avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 20/02/2012, ubwo Mukanyonga yafatwaga n’abari ku irondo mu masaha ya saa munani z’igicuku ashoreye inka bamubajije ababwira ko agiye kuyikwa umuhungu bakundana witwa Sekamana uzwi ku izina rya Gafotozi.

Mukanyonga Laurence avuga ko ibyo yabikoze abyumvikanyeho n’uwo musore bakundana kuko bari bavuganye ko atari buryame ahubwo ko ari bumutegereze.

Babifashijwemo n’ubuyobozi , ababyeyi b’impande zombi bahuriye ku murenge uyu munsi tariki 21/02/2012 bemeranywa ko bagiye gukemura icyo kibazo hagati yabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Yampay’inka Rwabugiri Ibi bintu birasekeje cyaneee peee naho bisigariye se mu Rwanda erega tumaze gutera imbere icyakora kigalitoday muzadukurikiranire iby’iyi nkuru babitugezeho turabakunda cyane.

sammy yanditse ku itariki ya: 7-03-2012  →  Musubize

Aba bana barakundana pe?Saa munani zijoro?Agafata inka y’umuryango?Ndabemeye.Ariko uyu mukobwa yitonde kuko uyu muhungu ashobora kuba atari serieux.Nawe se umuntu ukubwira ngo jya kwiba unkwe ubwo hari icyo yazageza kurugo?Reka dutegereze turebe suite

Murekatete Claire yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Aba bana barakundana pe?Saa munani zijoro?Agafata inka y’umuryango?Ndabemeye.Ariko uyu mukobwa yitonde kuko uyu muhungu ashobora kuba atari serieux.Nawe se umuntu ukubwira ngo jya kwiba unkwe ubwo hari icyo yazageza kurugo?Reka dutegereze turebe suite

Murekatete Claire yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

ibi ndabishimye kandi abo bana babashyigikire gusa ndasaba ko mwazaduha suite yabyo. ndetse n’ubukwe mukabutumiramo abakunzi ba Kigalitoday

DUSABE BUSINE Israel yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

ibi birashekeje uziko urukundo ari indwara y’ibisazi, ubuse abakobwa basigaye bakwa abahungu or yarayijyanye ngo bahite bibanira inka bayigumane? none se iyinka umukobwa yari kuyijyana iwabo w’umuhungu? uwakoze inkuru aduhe next rwose tumenye uko byangenze naho muyigarukirije aha mwaba muhemutse. ariko se ubundi nta camera mugira ngo muduhe n’ifoto yabo ba Valentins. Bravon k2d.com mutugezeho inkuru zo mucyaro bikaryoha

kabo yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka