France: Urwandiko yanditse agiye kwiyahura rwaguzwe miliyoni 230frw

Urwandiko umusizi w’Umufaransa wo mu kinyejana cya 19 witwa Charles Baudelaire yanditse avuga ko agiye kwiyahura rwaguzwe ibihumbi 267$ ahwanye na miliyoni zisaga 230Frw.

Uri ni rwo rwandiko Charle Baudelaire yanditse abwira ihabara ye ko agiye kwiyahura
Uri ni rwo rwandiko Charle Baudelaire yanditse abwira ihabara ye ko agiye kwiyahura

Ni urwandiko yanditse ku itariki 30 Kamena mu 1845, arwandikiye Jeanne Duval wari ihabara ye.

Icyo gihe Charles Baudelaire yarafite imyaka 24 ubwo yandikiraga uwo mukobwa, amubwira ko arambiwe kubaho, nyamara kwiyahura ntibyamuhiriye.

Umusizi Baudelaire yagerageje kwiyahura yitera ibyuma mu gatuza, ariko ntiyashobora kuzuza umugambi we wo kwiyica, ndetse yaje kubaho indi myaka 22, apfa mu 1867 afite imyaka 46 azize indwara ya syphilis ifata mu myanya ndangagitsina.

Mu ibaruwa ye, Baudelaire yabwiraga Jeanne Duval ko agiye kwivutsa ubuzima, agira ati: “Iyi baruwa urajya kuyisoma ntakiriho……Ndiyahuye kubera ko sinkifuza kubaho no gukomeza kwikorera umutwaro wo gusinzira bwacya ngakanguka bityo bityo.”

Igisigo cya Charles Baudelaire kirekire yise ‘Les Fleurs du Mal’, ni cyo cyamugize icyamamare cyane, ndetse aba isoko y’inganzo ku basizi benshi b’Abafaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu biyahura buri mwaka bagera hafi kuli 1 million.Bakoresha cyanecyane imbunda,umugozi cyangwa uburozi.Kubera ko bible ntacyo ivuga ku bantu biyahura kerekeye niba nabo bazazuka ku munsi w’imperuka,nta muntu numwe wahamya niba bazazuka cyangwa batazazuka.Icyo Yesu yahamije muli yohana 6:40,nuko abantu bose bumvira imana izabazura ku munsi w’imperuka,bagahembwa ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko abantu bakora ibyo imana itubuza batazazuka kuli uwo munsi.Abandi batazazuka kandi nibo benshi,ni abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bakibwira ko "ubuzima gusa ari shuguri,politike,etc.."
Abameze gutyo imana ibita "abanzi bayo" nkuko Yakobo 4:4 havuga,ndetse no muli 1 Yohana 2:15-17.

karake yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka