France: Sarkozy yakuyemo isaha ye ngo abarwanashyaka be batayimwiba
Ubwo Nicolas Sarkozy yiyamamarizaga umwanya wa Perezida w’u Bufaransa mu mujyi wa Paris ahitwa Concorde, tariki 15/04/2012, yahisemo gukuramo isaha ye ihenze kugira ngo abarwanashyaka be bari baje muri mitingi batayimwiba.
Ubwo Sarkozy yasuhuzaga abarwanashyaka be agenda abakora mu ntoki, yabonye ko isaha ye ishaka kwifungura ahita ayikura mu kaboko ayishyira mu mufuka, mu rwego rwo kuyishakira umutekano kuko yabonaga bayirebana amashyshyu menshi.
Nubwo Sarkozy atibwe, kwiba abakandida barimo kwiyamamaza ngo ni ibintu bibaho mu bihugu by’i Burayi, ndetse rimwe na rimwe abo benengango bagafatwa mpiri.
Mu mwaka wa 2002, mu Bufaransa umukandida witwa Francois Bayrou yakubise urushyi umwana amufashe amukora mu mufuka.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|