Facebook yatumye abona umugabo we wari warabuze

Yifashishije urubuga rwa Facebook, umukecuru ufite imyaka 73 witwa Aurelia Matias wo mu gihugu cya Filipine yabonye umugabo we witwa Luis Matias w’imyaka 78 wari umaze ibyumweru hafi bitatu aburiwe irengero.

Ikinyamakuru 20 munites cyanditse ko Aurelia Matias yari amaze gutakaza icyizere cyo kuzongera kubona umugabo we wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze.

Nyuma y’uko polisi yo muri icyo gihugu ishakishije Luis Matias igaheba, umugore we yafashe icyemezo cyo kumwishakira. Yafashe ifoto y’umugabo we ayambara mu mugongo maze ajya ahantu hanyura abantu benshi agira ngo arebe ko yamubona.

Aho uwo mukecuru yari ahagaze hanyuze umufotogarafe witwa Reddie abonye uwo mu kecuru n’ukuntu ababaye aramufotora maze ifoto ayishyira ku rubuga rwa facebook mu rwego rwo kwiganirira bisanzwe. Iyo foto yahise ikwirakwira igera ku bantu ibihumbi 60 bakoresha urwo rubuga.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa iyo foto ishyizwe kuri facebook, umugenzi wari warabonye iyo foto yasanze uwo musaza wari warabuze (Luis Matias) ahagaze aho abagenzi bategera métro afata icyemezo cyo kumujyana mujyi wafatiwemo ifoto, nuko umugore we amubona atyo.

Umukobwa w’uwo musaza ufite imyaka 48 yaravuze ati : “ntituzi namba uko bakoresha facebook, ariko idukoreye igikorwa gikomeye. Ndashimira umuntu wafotoye mama agashyira ifoto kuri facebook, kuko twese twari twarihebye; na mama bigiye kumusaza".

Nkuko 20 munites kibivuga, ngo icyari kibabaje uwo mukecuru cyane ni ukuntu we n’umugabo we bari baririnze gutandukana bikunze kuranga abarushinze muri icyo gihugu none bakaba bari batanye bashaje kandi baritwaye neza bakiri bato.

Ubusanzwe abantu bashinja imbuga za internet zihurirwaho n’abantu benshi ko zigabanya guhura kw’abantu amaso ku maso. Ariko uyu mukecuru we arasingiza uru rubuga.

Abahanga mu mibanire y’abanyu bemeza ko kubona umuntu amaso ku yandi bigira icyo byongera hagati yabahuye kurusha ko bahurira ku mbuga za internet nka facebook.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka