Ethiopia: Batangiye umwaka mushya wa 2014
Mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi biri mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2021, Abanya-Ethiopia bo ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri bizihije ibirori bisoza umwaka wa 2013 baninjira mu mwaka mushya wa 2014 n’ubwo ibirori bitabaye mu buryo bukomeye kubera ko bari mu bihe bitoroshye byo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ndetse n’intambara yibasiye agace ka Tigray mu Ntara y’amajyaruguru ya Ethiopia.
Bivugwa ko ingengabihe cyangwa se karindari ya Ethiopia ikiri inyuma ho imyaka irindwi n’amezi umunani ugereranyije na karindari isanzwe.
BBC ivuga ko ubwo Kiliziya Gatolika yasubiragamo karindari yayo bagendeye ku ivuka rya Yezu, mu mwaka wa 500 nyuma y’ivuka rya Yezu, idini ya Orthodox yiganjemo abanya-Ethiopia benshi bo ntibigeze bahindura, bityo bikaba intandaro yo kuba karindari yabo itandukanye cyane n’igenderwaho n’abandi benshi ku isi.
BBC ivuga ko kandi kuri bo batangira umwaka ku itariki 11 Nzeri kuri karindari isanzwe cyangwa se ku wa 12 Nzeri bitewe n’umwaka wagize ukwezi kwa Gashyantare gufite iminsi 29.
Bivugwa ko mu muco w’abanya-Ethiopia, uretse abana baba bakuriye mu bindi bihugu, abanya-Ethiopia bakiri bato ntibita cyane ku bijyanye no kumenya iminsi igize buri kwezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|