Espagne: Umwana yavukiye mu bwato bw’abimukira yakiranwa ubwuzu
Mu buryo butunguranye, umwana yavukiye mu bwato bwuzuye abimukira, baturukaga muri Afurika berekeza mu Birwa bya Canary muri Espagne mu buryo butemewe, maze bihita bihesha amahirwe nyina yo kujya kwitabwaho mu bitaro byo muri Espagne.
Umwana wavukiye muri ubwo bwato ni umuhungu, nyuma y’uko nyina atangiye urwo rugendo akuriwe.
Ubwo bwato bwuzuye abimukira bwavukiyemo uruhinja, bwagaragaye bwa mbere ku itariki 6 Mutarama 2025, hafi y’ikirwa cya Lanzarote.
Abashinzwe kurinda inkombe z’amazi aho muri Espagne, baje kubureba basanga umwana amaze kuvuka, bihurirana n’uko Espagne yari mu birori by’umunsi witwa uwa ‘Epifania’, uwo ukaba ari umunsi mukuru wa gikirisitu wizihizwa cyane aho muri Espagne ku itariki 6 Mutarama, bikajyana n’uko abantu bahabwa impano zitandukanye zitangwa n’abami batatu, ku buryo hari n’abita uwo munsi ko ari ‘umunsi w’abami batatu’ (Three Kings’s Day).
Uwari utwaye ubwato bushinzwe gukora ubutabazi bwihuse muri Nyanja, witwa Domingo Trujillo, yavuze ko bari bamenye ko ubwo bwato butwaye abimukira burimo umugore utwite, ariko ngo batunguwe no gusanga umwana amaze kubuvukiramo mu buryo bwihuse.
Uwo mubyeyi wabyariye mu bwato n’umwana bahise bajyanwa mu bitaro by’aho Lanzarote muri Espagne, kugira ngo bitabweho n’abaganga nk’uko bikwiye ku mubyeyi wabyaye, nubwo yari abyariye mu bwato butwaye abimukira bagiye muri Espagne mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Gusa inzego z’ubuzima zo kuri ibyo bitaro, nta kibazo kidasanzwe zatangaje ko uwo mubyeyi cyangwa se umwana we bafite, nubwo yamubyariye ahantu hatameze neza.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Komanda wari utwaye indege ya kajugukugu, yafatiwemo amashusho yekerekana uko uwo mwana yavukiye mu bwato bwuzuye abimukira, yasobanuye ko kuvuka k’uwo mwana, ari ‘impano nziza kurusha izindi zose kandi idasanzwe babonye kuri uwo munsi’.
Urwo rugendo rwo kwambuka inyanja, ku bimukira baturuka muri Afurika bagana mu birwa bya Canary muri Espagne, ni urugendo rugoye cyane kuko hari benshi bahasiga ubuzima barohamye cyangwa se bagize ibindi bibazo bitandukanye, ariko hari n’abarurangiza amahoro, kuko mu mwaka ushize wa 2024 gusa, hari abimukira badakurikiza amategeko (illegal migrants) basaga 46,800 bakoresheje iyo nzira bajya muri Espagne.
Ohereza igitekerezo
|