Espagne: Umugabo yahanishijwe gufungwa umwaka kubera gucuranga nijoro
Muri Espagne mu Mujyi wa Barcelona, umugabo yahanishijwe gufungwa umwaka wose muri gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo guhangayikisha abaturanyi be kubera gucuranga umuziki buri joro mu gihe cy’imyaka itanu, kandi agacuranga kugeza bukeye.
Urukiko rw’ahitwa i Mataró (Barcelona) muri Espagne, rwahanishije uwo mugabo gufungwa umwaka wose muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhoza abaturanyi be ku nkeke, acuranga umuziki akoresha amashanyarazi kandi agashyiramo ‘volume’ nini.
Nubwo abaturanyi batahwemaga kuza iwe kumusaba kugabanya volume, ndetse na Polisi yo muri ako gace ikaza kenshi gusura aho atuye, ariko byose byabaye iby’ubusa, biza kurangira abo baturanyi bize kubana na byo nubwo bitabaga biboroheye.
Hashize imyaka itatu abo baturanyi baba muri ubwo buzima budatuma basinzira nijoro, batatu muri bo bari batuye mu nzu ifatanye n’iyo uwo mugabo urara acuranga yabagamo, bishyize hamwe batanga ikirego mu rukiko bagaragaza ikibazo uwo muturanyi ateje.
Mu nyandiko yo gutanga ikirego, bagaragaje ko uwo muziki usakuza cyane, wabangiriza ubuzima yaba ku buryo bw’umubiri ndetse n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe bukahahungabanira.
Gusa uwo mugabo yirengagije ibyo yakomezaga gusabwa n’abaturanyi be ndetse n’inshuro zose polisi yamusuye imusaba guhagarika ibyo gucuranga nijoro no kubangamira abaturanyi akabirengaho.
Umwe muri abo bapolisi mu rukiko yagize ati “Urusaku ruturuka mu nzu y’uwo mugabo, wahoraga wumva ari nk’ibintu bihonda ngo ‘boom boom’ kandi bigakomeza ntibihagarare, kandi bigoye kwihanganira. Numvaga amagufa yanjye asa n’atitira mu mubiri imbere”.
Urusaku rwasohokaga mu nzu y’uwo mugabo byagaragaye ko rwabaga rurenga ‘57 decibels’ ku manywa, na ‘56 decibels’ mu gihe itegeko ry’aho muri Espagne riteganya ko urusaku rutagomba kurenga ‘35 decibels’ uko byaba bimeze kose.
Uwo muziki ngo wabaga ari mwinshi ku buryo ibikoresho bimwe na bimwe byo mu nzu z’abaturanyi byahoraga bititira.
Umwe mu baturanyi uri mu myaka y’izabukuru, ngo yarwaye indwara yo kubura ibitotsi biturutse kuri urwo rusaku rw’umuziki (insomnia) birangira ashyizwe ku miti ihoraho. Undi na we wari ufite indwara ya Alzheimer isanzwe ijyana no guhungabanya imikorere y’ubwonko, na we ikibazo cye ngo cyarushijeho kwiyongera kubera urwo rusaku rwinshi rw’umuziki, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru OddityCentral.
Uretse igihano cyo gufungwa umwaka wose muri gereza, uwo mugabo yanategetswe n’urukiko gutanga indishyi y’akababaro n’amande ku baturanyi be y’amadolari asaga ibihumbi 22 na 417.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|