Espagne: Isosiyete yitwa OHEA yakoze uburiri bwisasa
Sosiyete ya OHEA yo mu gihugu cya yatangaje ko yamaze gukora uburiri butangaje, bemeza iyo umuntu abubyutsemo buhita bwisasa mu gihe cy’amasegonda mirongo itanu gusa.
Ubu buriri bukoranye akuma gatuma bwumva ko umuntu aburyamyemo, iyo muntu aburyamyeho nta kibazo ariko yabuvamo bugahita busohora akantu kameze nk’ukuboko kagasubizaho amashuka neza kakanashyira umusego mu mwanya wawo, nk’uko iyi sosiyete yabitangaje ubwo yabumurikaga, kuri uyu wa Mbere tariki 11/06/2012.

Urubuga rwa internet www.7sur7.be dukesha iyi nkuru, ruvuga ko ubu buriri butangaje butaragezwa ku masoko, kuko bhamaze gukorwa bumwe bumwe gusa bw’akarorero.
Iyi sosiyete yizeza ko mu misni iri imbere gusasa umuntu abyutse bishobora kuzaba amateka, mu gihe izaba imaze kubushyira ku isoko dore ko initangariza ko itazatinda kubikora.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|