Cameroun: Abayoboke basengeye Pasiteri wishwe na Covid-19 ngo azuke abakize iki cyorezo

Pasiteri witwa Franklin Ndifor washinze idini rya Kingship Ministry i Douala muri Cameroun, yishwe na Covid-19 ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.

Abaganga bamukurikiranaga, bavuze ko iki cyorezo cyamuhitanye kuko yari akimaranye iminsi ativuza, akaza kwivuza yarembye.

Pasiteri yapfuye, ariko bo ngo bazi ko yagiye kuvugana n'Imana ngo imuhe umuti awubazanire
Pasiteri yapfuye, ariko bo ngo bazi ko yagiye kuvugana n’Imana ngo imuhe umuti awubazanire

Benshi mu bayoboke be, barahuruye ubundi bifungirana mu rugo rwa nyakwigendera n’umurambo, ari nako basenga cyane baririmba, kugira ngo umushumba wabo azuke, maze akomeze asengere abarwayi ba Covid-19, kuko bizera ko iyo abasengeye bakira.

Abayoboke be ndetse n’abo mu muryango we barimo nyina umubyara, bavuga ko bahisemo kwifungirana n’umurambo wa Pasiteri Franklin, kuko kuri bo atapfuye, ahubwo ko ari uburyo bwo kwiherera n’Imana kugira ngo imuhe ibisubizo ku bibazo bamugejejeho, ko isaha ku isaha ari buzuke.

Aba bayoboke ba Franklin, basabwe gusohoka muri iyo nzu biba iby’ubusa kugeza ubwo inzego za Polisi zibateyemo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya, kuko ibyo kumvikana mu biganiro byari byananiranye.

Umurambo we ukaba warashyinguwe mu irimbi rya Bonaberi, ariko byasabye ko abashyingura bahagarikirwa na polisi n’Abajandarume bo mu mujyi wa Douala.

Hari impungenge ko uyu mupasiteri yaba yaranduje abantu benshi, kuko ngo mu kubasengera yabarambikagaho ibiganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka