Byinshi ku mukobwa wamamaye i Musanze mu gukora akarasisi

Mfitumukiza Vestine amaze kwamamara mu Karere ka Musanze kubera gukora umwiyereko w’akarasisi (Parade) mu birori mu buryo bunogeye ijisho.

Atoza akarasisi akanakayobora
Atoza akarasisi akanakayobora

Mfitumukiza, wiga INES Ruhengeri, avuga ko uwo mwuga akora umutunze kuko akunze gutumirwa henshi kujya gusurutsa ibiriro akora akarasisi.

Avuga ko iyo bamutumiye wenyine, abamutumiye bamwishyura ibihumbi 50RWf. Akomeza avuga ko ariko yashinze itorero (bande) ikora akarasisi. Iyo bayitumiye yose, bayishyura ibihumbi 500RWf.

Agira ati “Mu birori uko byaba bimeze kose kugira ngo niyerekane mu karasisi cyangwa ntoze umuntu ku giti cye kugeza igihe abimenyeye nishyurwa ibihumbi 50 by’u Rwanda bitagomba kujya munsi kandi kuri konti yanjye harabyibushye ntabwo hariho ubusa.”

Akomeza avuga ko mu birori bitandukanye by’ubukwe no mu birori by’ibigo by’amashuri ariho akunze gutumirwa.

Uyu mukobwa avuga ko kwiyerekana mu karasisi bimutunze kuko aho abikoze ku giti cye yishyurwa ibihumbi 50RWF
Uyu mukobwa avuga ko kwiyerekana mu karasisi bimutunze kuko aho abikoze ku giti cye yishyurwa ibihumbi 50RWF

Mfitumukiza avuga ko uwo mwuga umutunze ndetse ko n’undi washaka kuwugira umwuga nawe wamubeshaho ukamuteza imbere.

Uyu mukobwa utemera kuvuga imyaka ye y’amavuko, avuga ko yatangiye gukora umwuga wo kwiyerekana mu karasisi mu mwaka wa 2014.

Akomeza avuga ko ibijyanye no gukora akarasisi yabyigiye mu gihugu cya Kenya mu ishuri ryitwa “Kikuyu Alliance Girls School”. Yagiyeyo kubyiga abikesheje amahugurwa yoherejwemo n’itorero rya Anglican mu Rwanda.

Ikindi ngo ni uko yasabwe kenshi kuba yajya mu nzego z’umutekano ariko we ntabyemere kuko ngo inzozi ze ari ugukora kwa muganga.

Akabihuza n’amasomo y’ibya Laboratwari (Laboratory Sciences) yiga mu ishuli Rikuru rya INES Ruhengeri.

Mfitumukiza avuga ko hari abamutinya bavuga ko atari umukobwa nk'abandi
Mfitumukiza avuga ko hari abamutinya bavuga ko atari umukobwa nk’abandi

Mfitumukiza avuga ko kubera uburyo ateye nk’abahungu, akaba yaranavutse mu muryango w’abahungu gusa, hari benshi bamutinya bakeka ko yaba atari umukobwa kimwe n’abandi.

Agira ati “Abahungu rwose barantinya bakavuga ko ntari umukobwa ariko umuhungu umwe niwe washoboye gutinyuka arantereta ansaba urukundo kandi byaramuhiriye asanga noroshye nk’imboga n’ubwo ngaragara nk’abahungu.”

Mfitumukiza yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Saint Vincent-Ruhengeri. Ubu yiga muri INES-Ruhengeri, abibangikanya n’akandi kazi yahawe ku bunyamabanga mu itorero ry’abangilikani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Uyumukobwa Ndamwemera Peee ! Ahubwo Natange Adress Ze N’abandi Bazamutumire

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

ahubwo n’abandi bakobwa bumvireho batinyuke bashake cash.

uwizeyimana francois xavier yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Uwo mukobwa turamushigikiye nakomereze aho kbs ikibazo cyamatsiko namubaza uwo chr we yamutinyutse ate?

jehovaniss yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Aroroshye sha, buriya n’amavangi.... ni munange, basore mu mwegere umwana ntacyo abaye kandi murabona ko yamenya kurwanya amapfa mu rugo. Nanga ibigwari.

GGG yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Uwomwana wumukobga nakomerezaho nabandi bamurebeho ndamushimiye nakomereze aho.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

"Umuhungu umwe niwe washoboye gutinyuka arantereta ansaba urukundo kandi byaramuhiriye asanga noroshye nk’imboga n’ubwo ngaragara nk’abahungu"! Aka kantu karandangije kabisa!

N’abandi basore nibumvireho!

Rugira yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

UBU SE UTANGA IMISORO YA LETA??? ITEGEKO RITUBWIRA KO UWINJIJE AMAFARANGA 30001 fRW AGOMBA KWISHYURA TPR NDETSE NA PENSION UBU URAYATANGA???? KWIHESHA AGACIRO TWISHYURA IMISORO YA LETA. AHUBWO TUBWIRE NEZA AYO WINJIZA KU MWAKA TUKUBARIRE IMISORO WAGOMBYE GUHA LETA.

kanza yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka