Brezil: umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Mu gihugu cya Brezil, tariki 19/12/2011, umugore w’imyaka 25 yibarutse umwana w’umuhungu ufite imitwe ibiri. Imitwe yombi ifite iminwa yayo yonka ariko ibindi bice by’umubiri bimeze nk’iby’umuntu umwe kandi afite umutima umwe. Yavutse afite ibiro 4,9.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko umukuru w’ibitaro y’abyariyemo, Claudionor Assis de Vasconcelos, yavuze ko icyo bibanzeho cyane igiye yabyaraga kwari ugukora kuburyo umwana na nyina bagumana ubuzima.

Muri Brezile ni inshuro ya kabiri muri uno mwaka havuka umwana ufite imitwe ibiri. Ubushize umwana nk’uyu yari yabyawe n’umugore w’imyaka 27 witwa Sueli Ferreira ariko yahise apfa nyuma y’amasaha make kubera ko umutwe umwe wabuze umwuka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sorry, aya makuru ntabwo asekeje ahubwo arababaje!mujye mumenya gutandukanya amakuru ababaje n’asekeje kugirango mutagira abo mukomeretsa!!!

Love Ukuri yanditse ku itariki ya: 23-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka