Brezil : Umugabo yaryaga abantu akanacuruza inyama zabo
Umugabo wo mu gihugu cya Brésil ari mu maboko ya polisi, guhera tariki 12/04/2012, ashinjwa kwica abagore batatu akabarya ndetse akanifashisha inyama za bo mu gukora imigati akayicuruza.
Mu kiganiro na televiziyo yo mu majyaruguru ya Brésil, mu gace ka Garanhuns ahabereye iryo bara, bavuga ko abagabo batatu Jorge da Silveira w’imyaka 51, Isabel Pires ufite imyaka 51 na Bruna da Silva ufite imyaka 25 y’amavuko bicaga abagore bakababaga noneho bakarya inyama zabo bavuga ko bari mu muhango wo kubeza "rituel de purification".
Muri icyo kiganiro Jorge da Silveira ufatwa nk’umukuru w’aba baryi b’abantu, avuga ko kuri we nta muntu yishe kuko yabaga yabitumwe n’Imana. Agira ati « Nta muntu nishe. Nujuje ubutumwa inshuro eshatu kandi mfite uruhushya rw’Imana kandi bose (abagore batatu bishwe) barejejwe».
Polisi yo mu gihugu cya Brésil, icumbikiye uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana, ivuga ko inyama z’imibiri ya ba nyakwigendera yifashishwaga no mu guteka imigati yacuririzwaga ku mihanda yo muri ako gace ka Garanhuns.
Jorge da Silveira ahakana kuba yaba yarabikoraga atumwe n’amadayimoni akavuga ko ari ubutumwa yahabwaga n’abamalayika babiri, umwe w’Umuzungu undi w’Umwirabura. Akomeza avuga kandi ko abo Bamalayika batangiye kumubonekera kuva cyera akiri umwana muto. Yahakanye kandi ko yaba ari umusazi agira ati « Si ndi umusazi n’ubwo mu bugimbi bwanjye abaganga bigeze kuntegeka gufata imiti y’ibisazi».
Uyu mugabo avuga ko atibuka uburyo yicagamo abo bantu mu cyumba cya sekibi bise « Chambre du Mal » ariko akavuga ko atifashishaga amaraso mu kubeza ahubwo ko yafatanga inyama zabo akazironga mu mazi mbere yo kuzirya.
Mu guhitamo abo aribwice akabarya, Jorge da Silveira, avuga ko yabahitagamo akurikije nemero z’indangamuntu zabo bityo uwo indangamuntu ye igize aho igaragaraho 666, nomero avuga ko yavumwe akaba ararukize.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntibintangje kukoturi muminsi yanyuma