Biringiye Internet baratsindwa karahava

Mu gihugu cy’u Bufaransa, umwarimu yashatse kwereka abanyeshuli ko badakwiye kwiringira internet maze ategura ibibazo anabiha ibisubizo bitari byo abishyira kuri intenet. Abanyeshuri babikopeye batazi ko ibyo barimo gukopera ari amafuti maze baratsindwa.

Umwarimu witwa Loys w’imyaka 36 y’amavuko wigisha iby’indimi mu ishuli ryo mu mujyi wa Paris yashyize ibibazo n’ibisubizo bipfuye ku mbuga za internet zisomwa cyane n’abanyeshuli muri iki gihugu arizo www.oboulo.com na www.oodoc.com aho yizeraga neza ko abanyeshuli be bazajya gushakira ibisubizo ku bibazo yari yabahaye.

Nyuma yaho yaje kubaha ikizami kirimo bya bibazo maze abanyeshuli nabo bajya kuri internet si ugukopera bakora bimwe byitwa copy and paste biva inyuma. 51 muri 65 bahawe ikizamini baragitsinzwe.

Uyu mwarimu avuga ko yabikoze ashaka kwereka abanyeshuli ko gukopera hari igihe bidatanga amahirwe, ahubwo we akabyita ubucucu ku banyeshuli be.

Abanyeshuli bakunda kwirukira kuri internet gushaka yo ibisubizo by’ibyo babajijwe, ariko uyu mwarimu yaberetse ko ibiri kuri internet byose bitaba bihuje n’ukuri.

Abanyeshuri bakwiye kujya basoma internet ariko bakongeraho akabo ko kureba koko niba ibyo internet yabahaye ari byo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka