Basabye gatanya nyuma yo kunanirwa kumvikana ku izina ry’umwana wabo

Ababyeyi bo mu Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai, basabye gatanya nyuma yo kunanirwa kwemeranya ku izina bakwita umwana wabo w’umuhungu.

Uwo mwana ubu nta burenganzira afite bwo kuba yahabwa icyemezo cy’amavuko ndetse ntashobora no gushyirwa ku rutonde rw’abana bahabwa inkingo, mu gihe ubu amaze umwaka urenga avutse, bitewe n’uko ababyeyi be bananiwe kumvikana ku izina rye.

Urukiko rwo mu Karere ka Pudong New Area muri Shanghai ruburanisha urubanza rwa gatanya rw’abo b bashakanye, rwagaragaje ko basezeranye mu 2023 nyuma bakaza kugira amahirwe yo kubyarana umwana w’umuhungu mu mpera za 2024.

Gusa ibyishimo byo kuba ababyeyi ntibyatinze, kuko ibintu byatangiye kuba bibi mu mubano wabo, bitewe n’uko bananiwe kumvikana ku izina ry’uwo mwana. Buri wese yashakaga ko umwana ahabwa izina yifuza, ariko biranga.

Ibimenyetso byatanzwe mu rukiko byagaragaje ko buri wese yagiye ku bitaro wenyine atabwiye mugenzi we, ajyanywe no kugerageza kwandikisha izina ashaka ku mwana batebyeranyaho, ariko nta n’umwe wigeze yemerwa kwandikisha izina ashaka aho ku bitaro, kubera ko ubwo buryo butari kuba bwujuje ibiteganywa n’amategeko.

Umucamanza uburanisha urwo rubanza yagize ati: “Umwana arengeje umwaka umwe avutse, ariko nta n’icyemezo cy’amavuko agira. Ntashobora kwandikishwa mu irangamimerere ry’umuryango, kandi no kubona inkingo biramugora.”

Urukiko rwashimangiye ko icyemezo cy’amavuko ari ingenzi cyane mu buvuzi no mu buzima bw’umwana muri rusange, kuko gifasha gutuma abona umwirondoro wemewe n’amategeko. Iyo ababyeyi batinze kucyaka bitewe n’amakimbirane yabo bwite, bigira ingaruka ku burenganzira bw’umwana muto, kandi ababyeyi bombi bagomba kubibazwa.

Rwibukije kandi ababyeyi ko badakwiye gukoresha abana babo nk’ibikoresho mu makimbirane n’amarangamutima yabo, cyangwa gukoresha ubwimvakane bucye bafitanye nk’urwitwazo rwo guhunga inshingano zabo zo kurera no kurinda abana.

Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’ibanze bw’uwo mwana muto, urukiko rwasohoye itangazo ryihariye ryiswe “Itangazo ryo kwita ku bana bato,” risaba ababyeyi bombi kumvikana kugira ngo babone icyemezo cy’amavuko mu gihe cyagenwe.

Gusa,hahise havuka ikindi kibazo, batangira kongera guterana amagambo ku bijyanye n’ugomba kubika inyandiko z’umwimerere z’umwana. Nyuma y’imbaraga nyinshi zo kunga impande zombi, hafashwe umwanzuro w’uko icyemezo cy’amavuko cy’umwana cyabikwa by’agateganyo n’urukiko, hanyuma kikazahabwa umubyeyi w’umugore kugira ngo ashobore gukora ibiteganywa n’itegeko byo kwandikisha umwana mu irangamimerere.

Urwo rubanza rudasanzwe rwa gatanya rwakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, bituma bamwe bavuga ko burya n’ikintu gito, gishobora gusenya urugo.

Umwe muri abo yanditse agira ati, “Abashakanye bameze nk’aba ntibakwiye kubyara abana.”

Undi na we yagize ati: “Ni indangare gusa. Izina ntiryagombye kuba ikibazo, barimo kudindiza ubuzima bw’umwana, ntibakwiye kuba ababyeyi”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka