Barashaka imibonano mpuzabitsina n’abagore babo n’igihe bamaze gupfa

Abadepite bo mu Misiri batangiye gutegura itegeko rizemerera abagabo b’Abanyamisiri kujya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo igihe batararenza amasaha atandatu bashizemo umwuka. Iyi mibonano mpuzabitsina ngo izitwa iy’agasezero.

Iri tegeko ryazanywe mu Nteko ishinga amategeko ya Misiri n’abadepite bakomeye ku mahame ya kiyisilamu. Abagore bahuriye mu nama y’igihugu y’abagore mu Misiri bamaganye ireme ry’iri tegeko, ariko abadepite babatera utwatsi bavuga ko iri tegeko rizigwaho mu Nteko, ndetse rikaba rishobora kwemezwa mu minsi mike.

Gutekereza ko umugabo ashobora gukorana imibonano n’umugore we witabye Imana byadukanywe n’umuyisilamu wo muri Maroko witwa Zamzami Abdul Bari, ubwo muri Gicurasi 2011 yigishaga mu musigiti ko n’iyo umwe mu bashakanye yapfuye, aba agifitanye igihango n’uwo basezeranye, ndetse ngo ukiri muzima akaba yemerewe imibonano mpuzabitsina n’uwo uba watabarutse.

Urubuga alarabiya.net rwatangaje ko kubera ko Zamzami Abdul Bari ari umubwiriza ukomeye mu idini rya kiyisilamu, abayoboke be batangiye kwemeza ko bashaka koko uburenganzira bwo gukora iyo mibonano mpuzabitsina yazajya iba ari iya nyuma.

Abagore nabo kandi bazahabwa ubwo burenganzira bwo kuba bakora iyo mibonano ubwa nyuma n’abagabo babo bapfuye. Iri tegeko ryashyikirijwe abadepite ngo baryigeho ryiswe Umushinga w’itegeko rigena imibonano mpuzabitsina y’agasezero (Farewell Intercourse draft law).

Izindi ngingo z’iri tegeko zirimo n’iteganya ko mu Misiri abakobwa bajya bemererwa kurongorwa ku myaka 14.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Muge mwumva maze mukomeze musengera IGIHUGU CYACU NIYO TWAZATERERA IMBERE KA JANA NTITUZIGERE TUBABAZA Imana yacu kuko biteye isoni na gahinda turabicyashye muguhugu cyacu

gasinzinzigwa pierre c yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Imana Tabara iyisi.niminsi yanyuma aho satani yigarurira abantu.Dusenge kurushaho

Eugene yanditse ku itariki ya: 21-05-2012  →  Musubize

Ariko Mana tabara ubwoko bwawe turarimbutse rwose ibiba muriyisi nibituzanira kurimbuka rwose cyokoza Mana rambika ibiganza byawe Murwagasabo ibyo bintu nibizahagere Bizagume mubabyifuza kuko ntanyungu twe byatumarira Mana turagukunda ntabwo twakora ibitagushimisha !!!

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

nti bikwiye tu
bizahame iwabo nti tubishaka
iwacu iRWANDA

roger yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

UBWABYO KUBA ABADEPITE BARAKIRIYE UYU MUSHINGA NABIFATA NK’UBUSAZI CG KO BAKORERA SATANI. NIMUHAGURUKE DUSENGE NAHO UBUNDI N’AKATARI AKA KAZAZA

Omari yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Uretse gushira isoni,nigute waryamana n’umuntu wapfuye koko,gusa Imana iturengere kumategeko nkayo.

yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ahaaaa, rubanda bagira ibyo bifuza koko! Ese abo banabishaka aho bizajya bikoreka ra? Akumiro ni yayandi koko.

Ad yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

ibyo byaba ari agahomamunwa,imana idutabare iryo tegeko ntirizagere mu rwagasabo.

mjp yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

iryo tegeko njyewe ndumva ryaba ridafudutse, kdi nuwabikora yaba arenzekuba umusazi (ariko ubundi ngo ibyo byaba bimariyiki umuntu?) ndumva byaba bibaye agashinyaguro.

mjp yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

ISI IRASHAJE SHA!

MAKAKA yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka