Baramuhohotera bamuziza ko ariwe ubuza imvura kugwa
Nyirangaruye Dafrose utuye mu Kagari k’Akagarama, Umurenge wa Rurenge muri Ngoma avuga ko atotezwa n’abaturage bamwita umuvubyi wabujije imvura kugwa.

Uyu mukecuru w’imyaka 71 w’amavuko avuga ko ku itariki ya 05 Ugushyingo 2016, yakubiswe n’abaturage, bamubwira ko ariwe watumye imvura itagwa mu kagari kabo kandi ahandi ihagwa.
Tariki ya 07 Ugushyingo 2016, Nyirangaruye yagiye ku Karere ka Ngoma gusaba ko yarenganurwa kuko ngo ntabubasha afite bwo kubuza imvura kugwa kandi ngo naho yabugira atayihagarika nawe akeneye guhinga akeza.
Agira ati “Ndabona tuzajya dukubitwa buri mwaka.Ubu ibikanu barabikebanuye bandaramisha ku ngufu, ngo nindeba hejuru imvura iragwa. Buri mwaka bibaho. Ubuse koko tuzajya dukubitwa buri mwaka tuzira ubusa?”
Nyirangaruye avuga ko atari ubwa mbere ahohoterwa kuko no muri 2015 byarabaye; nkuko bigaragara mu rupapuro afite rwasinyweho na komite y’ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo wa Nyamuhinda
Mu kagari k’Akagarama atuyemo ngo hashize amezi nta mvura ihagwa kandi mu tundi tugari baturanye ihagwa bisanzwe.
Gusa ariko ubuyobozi bw’ako kagari buhakana ibyo uwo mukecuru avuga ko yakubiswe n’abaturage. Ariko bukemeza ko muri aka kagari hari abagifite imyumvire yo kumva ko abavubyi babaho.
Ubu buyobozi buvuga ko bwigishije abaturage guhindura iyo myumvire, babasaba kutagira uwo bazakubita bamwita ko ari umuvubyi.
Nyamutera Emmanuel, uyobora Umurenge wa Rurenge nawe avuga ko ayo makuru y’ihohoterwa rya Nyirangaruye atayazi.
Yemeza ko agiye gukurikirana ko kandi uwo byagaragara ko ahohotera mugenzi we yitwaje ubuvubyi yashyikirizwa ubutabera.
Agira ati “Icyo kibazo ntacyo nzi uretse ko n’imvura hano hose yaguye. Baba bamukubita se ngo avushe izuba?
Gusa ngiye gukurikirana hagize uwo bigaragaraho yabihanirwa kuko byaba ari umubeshyera nta muntu wategeka imvura kugwa.”
Si muri uyu murenge wonyine havugwa ikibazo cy’abakubitwa bitwa abavubyi kuko no mu Murenge wa Kazo n’ahandi mu karere humvikana amakuru agaragaza imyumvire yuko hari abantu babuza imvura kugwa.
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
MWE ABAVUGA NGO ARARENGANA MUJYE MWICECEKERA! MURI BIRIYA BICE NDAHAZI!ABANTU NKURIYA MUKECURU BARAHARI!KUVUGA NGO ARARENGANA NIMWICECEKERE NTABYO MUZI.
mberenambere kuvuba imvura Byabayeho? nonese abavubyi nabo babayeho? kuburyo ayomagambo (kuvuba,umuvubyi) byaganje murwanda Niba aribyo koko abavubyi babaho gusa kubwanjye Imana niyo itegeka ikirere igashyiraho isimburana ry’ibihe ikamanura imvura mumirima yabakire nabakene abeza nababi
Ubworero Uwo mukecuru arenganurwe
ABAYOBOZI BINZEGO ZIBANZE NUKO BATEYE,BATI:"NTABYONZI,ARIKO NZABIKURIKIRANA" NAWE NUMUFATANYACYAHA,UWO MUKECURU YARINZE YITABAZA AKARERE ABO BAYOBOZI BATARAMUTEZAGA ABATURAGE?, URUMVA UWO MUKECURU ATAKA BUSEMA. ARIKO ABAYOBOZI BINZEGO Z’IBANZE BAZUMVA RYARI KO BAGOMBA KURENGANURA ABO BAHAGARARIYE. NYAMARA BABIKURIKIRANE UWO MUKECURU ARARENGANA S’ IMANA NGO ARAGUSHA IMVURA KDI TUZIKO IMVURA IGWA BURI MWAKA INGANA,UBWO IYAHO UMUYAGA WARAYITWAYE IGWA AHANDI.GUSA JYE NDASABA INZEGO ZIBISHINZWE GUTA MURIYOMBI ABAYOBOZI B’UMUDUGUDU ATUYEMO GUHERA CHEF DE ZONE,NDEMEZAKO BISHOBOKA KO BYABAYE. NTATAKA BUSEMA UWO MUKECURU.
nge kuva navuka nubwa mbere numvise ijambo umuvubyi ariko ntibyari bikwiye ko mu RWANDA rwacu humvikanamo ihohoterwa nkiryo pe!!! ubwose nigute umuntu yabuza imvura kugwa ??????
arikomuranyumvirakoko nkuwomuyobozi uhakanako umucecuru atakubiswe kandi byarabayeho uwanyereka uwomuyobozo nkabanza nkamukora munsina zamatwi akumvimiziki
Mureke Imana ijye ikora ibyayo kuko nta muntu ufite ububasha bwo guhagarika imvura ni Eliya kwariwe numvise wabikoze imyaka 3 n’amezi 6 ?
Uwo mukecuru narenganurwe,kandi abantu bave mubujiji kuko ntabavubyi bakibaho
ARAZIRA UBUSA ARENGANURWE
Abantubaracyarimo imyumvireyagipagani. njyenarinziyuko birinaha Ug honyine.
Ntamuntu wizera Imana wakarenganyije umuntu ngo niwe ubuza imvura kugwa ese ubwo yaba afite bushobozi ki?!ahaaa!!
NTABAVUBYI BAKIBAHO UBU GAHUNDA NIYIMANA NAHO UWO MUKECURU ARAZIRA UBUSA
ni akumiro ibi biracyabaho? uyu uwo mukecuru bamutuze ahandi kuko ....