Bangiwe kugenda mu ndege kubera ko umwana wabo w’amezi 18 y’amavuko yagaragaye ku rutonde rw’ibyihebe
Ababyeyi b’umwana w’umukobwa umaze umwaka umwe n’amezi atandatu abonye urumuri rw’iyi si witwa Riyanna babujijwe kugenda mu ndenge ku kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale muri Leta ya Floride nyuma y’aho abashinzwe umutekano basangiye amazina y’uyu mwana ku rutonde rw’ibyihebe.
Ibi byabaye ku wa 8 Gicurasi ubwo aba babyeyi bari bamaze kurira indege ya Kompanyi yitwa JetBlue berekeje i Newark muri New-Jersey. Aba babyeyi bagiye kumva bumva babasabye kumanuka mu ndege kuko amazina y’umwana wabo ufite amezi 18 bayasanze ku rutonde rw’ibyihebe rwakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma yo gusuzuma bitonze, abakozi b’iyo kompanyi y’indege baje gusanga bari bibeshye basaba ba babyeyi kongera kurira indege nyamara ababyeyi barabyanga. Aba babyeyi babibonyemo nko kubatesha agaciro ndetse n’ironda bwoko rishingiye ku ruhu dore ko ari n’abarabu. Bahise basaba iyo kompanyi y’indege kubasaba imbabazi maze nyuma y’iminsi ibiri gusa ibarwa isaba imbabazi y’iyo kompanyi iba ibagezeho.
Kompanyi JetBlue yatangarije urubuga rwa internet www.7sur7.be ko yaguye mu mutego w’amakosa y’ikoranabuhanga aho ivuga ko abakozi bayo bashatse gukurikiza inyuguti ku yindi ibyo basabwa n’abashinzwe umutekano batabanje gushyiramo ubwenge.
Iyi kompanyi kandi byabaye ngombwa ko isaba ko yashakira uyu muryango indi ndege ugendamo nyuma y’uko iyagombaga kubatwara ibasize. Iki cyifuzo na cyo ababyeyi ba Riyanna baracyanze bavuga ko batazongera kugenda bibaho na kompanyi ya JetBlue.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
njyendabona uriyamwana washyizwe k’urutonde rw’ibyihebe yarakorewe ihohoterwa uwomwana ibyakozwe ntabyazi ntabwo umwana kuwo yazira ibyababyeyibe njyendumva binteye agahinda iryo nihohoterwa ryakorewe umwana babashyire munkiko babishyure igihombo n’indishyi zakababaro