Bamwe bemeza ko urukundo mu bashakanye rukendera umunsi ku wundi

Bamwe mu bashinze ingo ndetse n’abakurikiranira hafi ibyazo, baremeza ko urukundo mu bashakanye ruri kugabanuka ugereranije no hambere.

Sixbert Kwibuka wo mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga yivugira ko nta rukundo rukiba mu bashakana ahubwo ngo benshi baba bakuriranyeho imitungo. Avuga ko kugirango ashakane n’umugore we Venantia Niyitegeka hari kontaro babanje gusinyana ariko itanditse.

Kugirango yemere kurongora uyu mugore; umugore ubwe ngo yamusabye ko yamuha amafaranga angana na miliyoni y’u Rwanda ariko basezerana umugore atarayamuha bashakana umugabo ari ku kizere cyo kuzayabona.

Umugore amaze kubona ko yabonye umugabo byemewe n’amategeko ngo yahise ahinduka umugabo yanga kumuha amafaranga yari yamwemereye. Ibi byabaye imvano y’amakimbirane mu rugo nk’uko umugabo abisobanura.

Ati: “umunsi wa mbere twakoze ubukwe twararwanye ndetse ananyihenuraho ko amafaranga yanyemereye atazayama kuko icyo yashakaga yakibonye”.

Nyuma yo kubyarana abana babiri umugore yataye urugo ajya kuba mu mujyi wa Kigali ndetse atwara n’ibye byose. Uyu mugabo avuga ko yasize amwibye amafaranga arenga ibihumbi 300 y’u Rwanda.
Nyamara nubwo uyu mugabo ashinja umugore we ibi byose, umugore we avuga ko amakosa ari ay’umugabo kuko yamushatse atamukunze.

Ati: “ni urwango amfitiye kuko arashaka kunsenda, nansende rero atiriwe ansembya, nashake ubundi buryo bw’ibimenyetso byadutandukanya”.

Avuga kandi ko n’aya mafaranga ntayo yigeze atwara kuko umugabo abeshywa atigeze ayagira.

Odette Gwiza nawe wubatse avuga ko asanga ingo z’iki gihe nta rukundo rukirangwamo kuko bashakana batarigeza bamenyana. Ati: “abana b’iki gihe basigaye bahurira mu muhanda ejo ukumva ngo bafite urugo! Wambwira ute ko urwo rugo rwaramba? Icya mbere ntimuba muziranye neza mu mico”.

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 avuga ko urukundo mu ngo rwagabanutse ugereranije no mu myaka ishize. Ati: “cyera hari urukundo, ubu nta rwo mbone pe umugore ntakiri umugore mbona ariho bipfira”.

Akomeza avuga ko ubu abagore bamwe bataye inshingano zabo z’urugo ari nayo ntandaro y’ibibi biba byinshi mu rugo. Ati: “umugore ntakimenya kwicisha bugufi, simvuze ko akwiye kwica ngo akubitwe ariko yorohe kandi amenye inshingano ze. Abagabo benshi ntibakihanganira imyitwarira y’abagore babo”.

Abahanga mu mibanire mu muryango bemera ko amakimbirane mu ngo zimwe na zimwe ashobora gutera bamwe mu rubyiruko kudashamadukira gushinga ingo.

Jean Paul Habineza, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu ishami ryigisha imibanire mu muryango avuga ariko ko amakimbirane yahozeho kuva na mbere ariko ubu bigasa n’aho byamenyekanye cyane biturutse ku iterambere ririmo amategeko mu muryango ndetse n’itangazamakuru.

Habineza anavuga ariko ko ibi bitakagombye guca intege urubyiruko ahubwo ko aba bakagombye no kureba ku ruhande rw’abashinga ingo zigakomera. Ati: “urubyiruko rwo guhanga amaso ibitagenda gusa, ahubwo barebe babandi bazanye bameranye neza”.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ryo mu muryango ishishikariza umugabo n’umugore gushakana bashingiye ku rukundo kuko ngo iyo bitabaye ibyo urugo ruhoramo amakimbirane ndetse ko biragoye ko rwaramba.

Mu gihe amakimbirane yakunze kugaragara ko agira ingaruka ku rubyaro rwo mu muryango ukimbirana, birasa n’aho aya makimbirane ashobora kugira ingaruka ku rubyiruko rw’igihugu muri rusange.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahaaaa!erega ibintu byarahindutse!!mbere mwarindaga musaza mugikundana!naho ubu akuzana yaraguhaze mwarangiza ukwezi kwa buki,nurukundo bikajyana!!ubu noneho no guca inyuma uwo mwashakanye byabaye icyorezo ahantu hose!hari uwanyibwiriyeko iyo bari mumibonano mpuzabitsina,ntaburyohe namba yumva,ngo ntashobora no kurangiza,kdi ngo yaba agiye kubikorana nundi,uburyohe bukamusaguka bataranatangira!ngaho mwibaze,turagana he?muriki gihe nta rukundo rukibaho,umuhungu aba agukundiye ko muryaman,naho umukobwa,nako abakobwa bose muri rusange,bikundira ibintu!agusanga kubera ubukire kuko ntawakwiteza uri umukene!niyo mpamvu rusigaye rushira vubananone buri wese buri wese mubashakanye aba yifitye undi ku ruhande umuryhreza ubuzima!ahaaaaa

misbone yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Nukuri pe ntarurimo nkange nashatse nkundanye numugabo wange pe nabonaga ariryo juru ryakabiri none umwana wambere agize umwaka tubonye amafaranga tuguze imodoka atangira kumbwirango naramuhenze ndimubi murugo hagahora induru kugeza nubu ntamahoro nirirwa ndira nibaza ububuzima nimbazabubamo iteka byaranyobeye pe gusa ngewe iyomenyako gushaka aruku bimera narikubyara umwana nkigumiraho ntashatse pe murakoze

Uwase aline yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka