Bamaze imyaka ibiri bahembwa inkweto ebyiri buri kwezi
Abakozi b’uruganda rukora inkweto mu gihugu cya Zimbabwe batangaje ko barambiwe gukorera inkweto ebyiri buri kwezi aho guhembwa amafaranga. Ubwo buryo bwo guhembwa bari bamazemo imyaka ibiri.
Abakozi b’urwo rugganda rwitwa Salelani Shoe Company and Pathfinder ruherere mu mujyi wa Bulawayo bavuga ko kuva mu 2009 batangiye guhembwa nabi, bikagera ubwo uruganda rutangira kujya rubahemba imiguru ibiri ya zimwe mu nkweto bakora. Izo nkweto zombi zigurwa amadolari ya Amerika 50, ni hafi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 28.
Bamwe muri aba bakozi baravuga kandi ko bahabwa inkweto ziba zabuze isoko kuko ziba zikozwe nabi, abaziranguye bakazigarura ku ruganda, abayobozi akaba ari zo bahemba abakozi.
Uku gukorera inkweto kwatumye abakozi bamwe batabasha gukodesha amazu babamo, kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse bamwe basubiye mu byaro iwabo ku ivuko, ngo kuko muri urwo ruganda basa n’abari mu ngando aho ubusanzwe umuntu amara igihe afite ibyo akora ariko adahembwa.

Umukozi umwe yagize ati “Ubu tumeze nk’abari mu ngando kuko twitwa abakozi ariko ntitubasha kwishyura amacumbi, amafaranga y’ishuri y’abana wapi ndetse ubwo simvuze guhaha ku isoko. Igisubizo ubu ni ukohereza abagore n’abana iwacu mu byaro, tugasigara nk’abari mu ngando, ahari wenda tuzagera ubwo tubona agafaranga.”
Abayobozi b’urwo ruganda baravuga ko babuze amafaranga kubera ubukungu bwa Zimbabwe bumaze igihe bwifashe nabi, bakumvikana n’abakozi ko bajya babaha inkweto ebyiri ebyiri buri kwezi, bagapfa kuba arizo batahana aho gutahira aho.
Inzego nkuru z’inganda n’amashyirahamwe y’abakozi muri icyo gihugu batangaje ko guhemba abakozi mu byo bakora bitemewe, zivuga ko zigiye gukurikirana icyo kibazo. Abakozi bavuga ko bamaze igihe bavuga ikibazo cyabo, ariko ngo abo baregera babona batabitayeho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muzatubarize niba wazambara munda
Abo bantu se ubwo batanga TPR(umusoro k’umushahara)? niba se bayitanga ibarwa gute ko menya umushahara w’inkweto bitoroshye kuwumenyera basic salary, hakenewe umuvunjayi wa hatari naho ubundi icyo gihugu cyahahombera.