Bahawe Guiness de reccord kuko mu gihe cy’imyaka 27 bamaze gusezerana inshuro ijana.

Umugore n’umugabo b’abanyamerika bamaze kuvugurura amaserano yabo yo kurwubaka inshuro ijana zose nyamara bamaranye imyaka 27 gusa babana. Ibyo bikaba byaratumye bahabwa guiness de record nk’abantu basezeranye kenshi ku rwego rw’isi.

Mu gihe muri iyi minsi ingo nyinshi zirimo gusenyuka aba bo bahora bavugurura amasezerano yabo ari nako urukundo rugenda rufata indi ntera mu kubana kwabo. Ibyo rero ngo bituma bahora bashaka kwemera no huhamya urukundo rwabo imbere y’imbaga.

Lauren na David Blair, bakomoka Hendersonville muri Leta ya Tennessee yo ku mugabane wa Amerika bakaba barahawe igihembo cya Guiness de Reccord nk’abantu bamaze gusezerana kenshi ku isi. Ubwo baheruka gusezerana bwa nyuma ni ku itariki ya 9 ukwakira bakaba barabikoreye muri Hawaï imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mugore n’umugabo ngo bamenyanye mu 1982 ariko bemerenya kurushinga mu 1984, umugabo akaba afite imyaka 60 naho umugore afite 58. Mu gihe cyose kandi bemeranyijwe kuvugurura amasezerano yabo ngo bajya kwizihiza ibyo birori ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubyishimira.

Icyaba kibatera guhora bavugurura umubano wabo rero ngo ni uko mbere y’uko babana buri wase yari yarabayeho mu rukundo bitagenda, hanyuma babanye baza gusanga ko ari mahwi ku buryo badatinya no kwemeza ko buri wese yaremewe undi, bityo guhora bemerana bundi bushya birabanezeza kandi bikabongerera urukundo. Lauren yagize ati nkunda kureba David mu maso iyo arimo kumbwira ngo ndabyemeye. David we yavuze ko nta bihe bimubera byiza nk’ibyo mu kwezi kwa buki.

Abo bantu bibera mu rukundo rudashira rero ngo biyemeje gukomeza kubana gutyo basezerana kenshi gashoboka kandi ngo ari nako batwara ibihembo byo kwesa umuhigo mu rukundo rwabo. Ibyo rero ni n’isomo ku biyemeza kurushinga bose aho guhora zisenyuka zikwiye kubakira ku rukundo.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka