Atera imitoma abahita bakamwishyura
Mu Buyapani, umugabo wahawe izina ry’irihimbano rya ‘Uncle Praise’, atunzwe n’umwuga yihimbiye wo guhagarara ku muhanda akajya abwira abatambuka amagambo meza wafata nk’imitoma, yo kubataka no kubasingiza abavugaho ibintu byiza kandi atabazi, maze bakamwishyura.
Umwe mu bakiriya be (w’umukobwa) waje agana Uncle Praise, amusanze ku muhanda wo mu Mujyi wa Tokyo, yatangiye kumutaka agira ati “Ni umukobwa mwiza uhorana akanyamuneza n’umwete. Afite umutima wagutse yitwara neza muri byose, kandi ni umugwaneza, yifitemo ubushobozi bukururira abantu kumukunda”.
Nyuma yo kumara umunota urenga, abwirwa ayo magambo meza yo kumutaka no kumusingiza, uwo mukobwa yagize ati “Ni gacyeya cyane mbwirwa amagambo meza yo kuntaka gutya nta bintu byo guca ku ruhande, rero kuza akayambwira hanyuma ngashyira Amayeni 150 (hafi 1400Frw) mu gakarito yishyurizamo, ntacyo bitwaye”.
Uncle Praise yamenyekanye bwa mbere mu Buyapani muri Nzeri umwaka ushize wa 2024, ubwo televiziyo ya Fuji TV yaho yasohoraga filimi mbarankuru yerekana uwo mwuga we wihariye akora.
Uwo mugabo w’imyaka 43, bivugwa ko yahoze akora akazi gasanzwe muri sosiyete yakoreraga mu Mujyi atuyemo wa Tochigi, ariko biza kugera aho abatwa no kujya mu mikino y’amahirwe, birangira yirukanywe.
Kuko yari amaze gutakaza akazi, byarangiye atakaje n’umuryango we, kuko se yararwaye nyuma ntiyashobora kumuvuza, bimunanira gukomeza kwishyura inzu n’ibitunga umuryango na wo uhita umucikaho.
Uwo mugabo ngo yari yarahoranye inzozi zo kuzajya ataramira abantu ku muhanda, ariko yisanga nta bumenyi afite nko kuba yakora ibijyanye n’ubufindo (magic tricks) cyangwa se kuririmba, birangira agize igitekerezo cyo kuzajya ahagarara ku muhanda akabwira abatambuka amagambo meza yo kubataka no kubasingiza, maze bakamwishyura.
Ikinyamukuru ‘Asahi Shimbun’ cyo mu Buyapani, cyanditse ko yatangiye akazi nyuma yo kwibwira ko bizakundwa n’abantu byanze bikunze, kuko nta muntu wanga kubwirwa amagambo meza.
Yagize ati “Niba mvuze amagambo meza ataka abantu, akanabasingiza, ni abantu bacyeya baziyumva nabi”.
Kuva ubwo, Uncle Praise yahise atangira kujya agenda azenguruka mu Mujyi wa Tokyo afite icyapa mu ntoki, cyanditseho ngo ndabataka nkanabasingiza cyane.
Ni uburyo bwo gushaka amafaranga bwumvikana nk’aho bitangaje, ariko iyo umuntu abitekerejeho neza, asanga mu by’ukuri buri wese aba yifuza kumva amagambo meza amusingiza, ndetse rimwe na rimwe hari abantu baba bakeneye kumva amagambo abongeramo intege (encouragement), nubwo baba bayabwirwa n’umuntu batazi.
Ibanga rero nk’uko Uncle Praise abivuga, ni ugutaka abantu, ariko akabikora mu rugero, akirinda kurengera cyane cyangwa se gukabya.
Iyo agihura n’abantu bwa mbere, abanza kubabwira ukuntu bagaragara neza bijyanye n’uko basa n’uko bambaye n’ibindi, yarangiza agatangira kubataka rero ababwira amagambo meza mu buryo bw’ikiganiro.
Uncle Praise ati “Iyo undi muntu yishimye, nanjye mba nishimye. Ni yo mpamu ubu maze imyaka igera kuri itatu nkora aka kazi ntakareka”.
Uncle Praise ngo ashobora kumara amasaha ahagaze ku muhanda aho muri Tokyo, afite icyapa kigaragaza serivisi atanga ariko ntihagire umukiriya uza, ariko mu myaka itatu amaze akora uwo mwuga we wihariye, ngo yamaze kubona umubare runaka w’abakiriya bahoraho, bamuhamagara akaza kubaha iyo serivisi atanga mu gihe bumva bashaka kwizamurira ‘morale’.
Nyuma yo kwamamara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga z’aho mu Buyapani, yatangiye kujya ajya akora ingendo hirya no hino muri icyo gihugu, akajya gucuruza iyo serivisi atanga, ku buryo ubu muri rusange ngo amaze kugera mu Ntara 31 muri 47 zigize Ubuyapani.
Iyo akoze impuzendengo (average) muri ako kazi ke, Uncle Praise yemeza ko ashobora gutaka cyangwa gusingiza abantu 30 ku munsi, akinjiza agera ku 10,000 by’Amayeni ni ukuvuga hafi 90.000 by’Amafaranga y’u Rwanda ku munsi.
Ohereza igitekerezo
|