Arifuza ko ububi bwe bumwinjiriza agafaranga

Umugabo witwa William Masvinu uherutse gutorerwa kuba mubi kurusha abandi mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe ahangayikishijwe n’uko abamamaza birengagiza ikamba yahawe ryo kuba mubi kurusha abandi kandi ashaka ko iryo kamba ryamubyarira n’agafaranga.

Masvinu ukora akazi k’ubuzamu yamenyekanye ubwo yatsindaga irushanwa ryahuzaga abagabo babi mu mujyi wa Harare, agahabwa ikamba ry’umugabo mubi wa mbere muri Harare.

Icyo gihe bamuhembye amadolari 100 y’Amerika, banamuha itike yo kurara muri hoteli ikomeye we n’umugore we.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru The Herald ko kuva icyo gihe yatangiye gutekereza ko abaye kimenywa, abantu bakazajya bamwiyambaza mu kwamamaza no kumurika imideri n’ibindi bigezweho nk’uko ajya abyumva ku bakobwa batorerwa ubwiza.

William Masvinu ariko ngo yatangiye kwiheba kuko abona abamamaza muri Zimbabwe batamureba n’irihumye, ndetse ngo n’amadolari yahawe ubwo yahembwaga yaramushiranye, akaba afite impungenge ko azongera akaba rubanda rw’intamenyekana kandi yaribwiraga ko abaye kizibose.

Uyu mugabo agira ati “Nta soni byanteye kuba umubi wa mbere ahangaha. Ahubwo mpangayikishijwe n’uko abantu batampamagara ngo mbanserukane ngaragaze ibikorwa n’ibihangano byabo ku buryo bwanjye. Kuba ndi mubi ni Imana yangize ko, sinkwiye kubyinubira kuko ntanabihindura”.

Masvinu akomeza ahamagarira abamamaza n’abamurika ibikorwa bitandukanye kumwifashisha nk’uko bakoresha abakobwa. Agira ati “Kuba mubi si byiza, ariko kumenyekana ko ari njye mubi cyane nabyo byangize umuntu udasanzwe, bari bakwiye kunyibuka, kandi natanga umusaruro.”

Masvino aravuga ko nawe asanzwe yibonaho kuba mubi, akaba yifuza ko hazaba amarushanwa akomeye ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, akazayaserukamo kandi ngo yizeye kuzahiga benshi mu bazayitabira.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka