Arashinjwa gusambanya umwana yabyaranye n’umukobwa we

Umugabo ufite imyaka 55 wo muri Zimbabwe arakekwaho gusambana n’umwe mu bana 5 yabyaranye n’umukobwa we bwite.

Uyu mugabo utatangajwe amazina amaze iminsi mike avuye mu buroko, aho yarangirije igifungo cy’imyaka ibiri azira kuba yarabyaranye n’umukobwa we abana batanu ariko we ntiyigeze yemera icyaha kuko ngo umukobwa we bakundanaga nyabyo, mu gihe abamufunze bamushinjaga kuba yaramuhohoteye.

Aho uwo mugabo aviriye muri gereza yaratangiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa we w’imyaka 16 anabereye sekuru kuko ari umwe mu bana batanu yabyaranye n’umukobwa we mukuru mbere y’uko afungwa.

Kuva aho ise umubyara banabyaranye aterewe mu buroko, uyu mukobwa we mukuru banabyaranye ngo yaburiwe irengero. Icyo gihe ngo abana yabyaranye na se yabasigiye nyirakuru unababereye nyirakuruza icyarimwe kuko ari ab’umuhungu we yabyaranye n’umwuzukuru we.

Umugore nyawe w’uyu mugabo babyaranye abana 10, barimo uw’imfura waje kubyarana na se abana batanu. Uyu mugore nyawe ngo yahisemo guta urugo arahunga ngo kuko yumvaga ari amahano adashaka kuzajya arebana mu maso n’abana abereye nyirakuru na mukase.

Mu gihe ibi byasaga n’ibyamenyerewe, uyu mugabo yongeye kuvugwa ubwo atangiye gukekwaho kuryamana n’umukobwa mukuru mu buzukuru yabyaranye n’umukobwa we mukuru. Uyu mugabo ariko ngo yahakaniye ikinyamakuru The Sunday Mail ko atakora icyaha kimwe ubugira kabiri.

Joseph Fritzl uzwi ko yabyaranye abana 7 n'umukobwa we yari yarafungiranye imyaka 24 mu nzu.
Joseph Fritzl uzwi ko yabyaranye abana 7 n’umukobwa we yari yarafungiranye imyaka 24 mu nzu.

Uyu mugabo utatangajwe umwirondoro ngo yabwiye The Sunday Mail ko kuva yatahurwaho gukundana no kubyarana n’umukobwa we mukuru abandi bana 9 yabyaranye n’umugore wa mbere banze kumuvugisha, bakamuhunga.

Ubu aho afunguriwe ngo arasaba abagiraneza kumufasha kurera abo bana yasigiwe n’uwari umukobwa we banabyaranye kuko adafite ubushobozi bwo kubabonera ifunguro dore ko nawe abaye umukambwe w’imyaka 55.

Uwitwa Joseph Fritzl niwe wari uzwiho ko yamaranye imyaka 24 umukobwa we yaramuboheye mu nzu atabashaga gusohokamo, akamubyaraho abana 7.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje peeeeeeeeeeeeee.

joe yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka