Arashaka kugurana inzu ye iPhone

Umunya Otirishiya yaguze inzu i Détroit ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko nyuma yo kubona ko isaba imirimo myinshi yo kuvugururwa mbere yo guturwamo yayishyize ku isoko, ngo uzamuha iphone akazayimuha.

Iyi nzu ngo yayiguze amadorari ibihumbi 41 (miliyoni zirenga 28 z’amanyarwanda) mu mwaka wa 2010 uwo bayiguze na we akaba yari yayiguze amadorari ibihumbi 15 (miliyoni zisaga 10 z’amanyarwanda).

Iyi nzu iri kuguranwa iPhone.
Iyi nzu iri kuguranwa iPhone.

Nyuma yo kugabanya ibiciro inshuro zitari nkeya kugira ngo abone abaguzi akanga akababura, noneho yavuze ko uzamuha iphone y’ubwoko buheruka gukorwa (dernière version) cyangwa iPad 32 Go azayimuha.

Icyakora, ngo aho yashyiriyeho iki giciro noneho yabonye abantu benshi bashaka kugura iyi nzu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka