Apfuye ku myaka 76 asiga abagore 34, abana 94 ndetse n’abazukuru 33

Umugabo witwa Ziona Chana, wo muri Leta ya Mizoram mu Majyaruguru y’u Buhinde, wari uzwiho kugira umuryango munini cyane, kuko yari afite abagore 39 n’abana 94, yapfuye tariki 14 Kamena 2021, asize uwo muryango.

Ziona Chana yapfuye afite imyaka 76, apfira aho muri Leta ya Mizoram mu Majyaruguru y’u Buhinde, akaba yari afite n’abazukuru bagera kuri 33. Ikintu gikomeye abantu bakomeje kwibaza, ngo ni ukuntu yitaga ku muryango we gutyo, akawubonera ibiwutunga, harimo ibiribwa n’ibinyobwa, aho kurara, imyambaro n’ibindi byose abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru mu myaka ya vuba aha mbere y’urupfu rwe, Ziona Chana yasobanuye ko yizera ko ari umuntu wagize umugisha ukomeye wo kugira umuryango ungana utyo.

Ziona Chana yari muntu ki ?

Muri rusange, Ziona Chana yari afite umuryango w’abantu 167 babanaga mu nzu imwe y’amagorofa ane n’ibyumba 100 iherereye mu Mudugudu wa Baktawng.

Ziona Chana yapfuye nyuma yo kurwara indwara ya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso ukabije, izo ndwara zombi akaba yari azimaranye igihe kirekire . Ziona Chana kandi yanabanaga n’abakazana 14 mu nzu.

Ziona Chana upfuye afite abagore 39, ngo yashatse umugore we wa mbere afite imyaka 17, aho hari mu mwaka wa 1959, nyuma ngo hari n’ubwo yashatse abagore 10 mu mwaka umwe.

Umugore uheruka abandi yamushatse mu 2004. Uwo mugabo yashatse abagore benshi kuko idini rye, ngo ni rimwe mu madini gikirisitu yemerera abayoboke bayo gushaka abagore benshi. Iryo dini ngo rikaba ryarashinzwe na Se umubyara.

Ibinyamakuru by’aho mu Buhinde byakunze kwandika ko uwo muryango wa Ziona Chana, waba ari wo ufite abantu benshi ku Isi, kuko babanaga mu nzu imwe n’abakazana n’abazukuru.

Mu nzu babagamo, ngo Ziona Chana yagiraga icyumba cye kihariye, akakiraranamo n’abagore be barindwi cyangwa se umunani icyarimwe. Abo bagore be, ngo bajyaga ibihe byo kurarana na we, buri mugore yabaga azi umunsi we. Kandi nk’uko Ziona yigeze kubibwira ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ ngo ubwo bunini bw’umuryango we, yabifataga nk’umugisha ku buryo ngo yabaga yumva yanawongera.

Aganira n’itangazamakuru mu myaka ya vuba aha kandi, Chana yavuze ko nko kugira ngo umuryango we urye mu ijoro rimwe gusa, bateka inkoko 30, ibiro 60 by’ibirayi, ndetse n’ibiro 100 by’umuceri. Ibyo byo kurya byose ngo bigatekerwa ahantu hamwe mu gikoni kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bavuga ko uyu mugabo ariwe wali ufite abagore benshi kurusha abandi bose.Nubwo abandi bagabo badafite abagore benshi nkawe,usanga baca inyuma y’abo bashakanye.Byose biterwa no gusambana kandi imana ibitubuza,ikadusaba gutunga umugore umwe gusa.Ndetse ikavuga ko ababirengaho batazaba mu bwami bwayo.Tugomba buli gihe kumvira imana yaturemye,niba dushaka kuzahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.

niyigena yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka