Anywa litiro 25 z’amazi ku munsi
Sasha Kennedy, Umwongerezakazi w’imyaka 26 y’amavuko, anywa litiro 25 z’amazi buri munsi. Ibi bivuze ko anywa hejuru ya litiro imwe y’amazi mu isaha.
Uku gukunda amazi bidasanzwe bimugiraho ingaruka kuko ajya kwihagarika inshuro zirenga 40 mu gihe cy’amasaha 12. Nijoro Sasha ngo aryama igihe gito cyane kuko aba azenguruka inzu ajya kunywa amazi no kwihagarika.
Kubera uko kunywa amazi bidasanzwe, uyu mubyeyi w’abana babiri ngo yasezeye ku kazi bitewe no kuba amazi babahaga ku kazi ati meza kuri we. Byongeye kandi kunywa amazi cyane ngo byamubuzaga gukora akazi ke uko bikwiye. Sasha agira ati “Iyo numvise akanwa kanjye gatangiye kumagana mpita nywa doze yanjye y’amazi.”
Kunywa amazi bidasanzwe ngo byatangiye Sasha akiri agakobwa gato kuko yahoraga asaba amazi ababyeyi be. Byateye ababyeyi be impungenge bamujyana kwa muganga ariko abaganga bakoze ibizamini byinshi berekana ko nta kibazo cy’ubuzima na kimwe afite.
Sasha avuga ko gukunda amazi kwe byagiye byiyongera uko yagendaga akura kuko ku myaka 13 y’amavuko yanywaga litiro 15 z’amazi; nk’uko bitangazwa n’kinyamakuru The Sun.
Guhera icyo gihe ababyeyi be bahise bafata umwanzuro wo guhindura icupa ry’amazi ryabaga riteretse ku meza ye bakarisimbuza igicupa kinini cya litiro eshanu.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo umuntu amenyereje umubiri ikintu nawu ugifataho ubushobozi kuburyo atabasha kukireka iyo akiretse umubiri umubwira ko kuba cyabuze aruburwayi bukomeye kuriwo agatangira kumererwa nabi kd uko umuntu yuzuza ibikenewe mumubiri 100% nawo ugenda wiumburaho kuko tudakwiye guhaza umubiri100%
Keretse kugarukiriza kuri 80% mubyo tuba dukeneye mumubiri
ubwo nta kibazo cy’amashitani yamuteye afite? normalement niba nibuka neza umenya umuntu muzima atarenza 5litres