Amerika: Imbwa yabaye icyamamare kubera kugendera ku maguru abiri gusa

Dexter, ni imbwa yo muri Leta ya Colorado muri Amerika, ikaba ifite imyaka irindwi y’mavuko, ubu iri mu nyamaswa zitanga icyizere hirya no hino ku Isi, nyuma y’uko yiyigishije kugenza amaguru abiri, ubwo yari imaze gukora impanuka y’imodoka igacika ay’imbere, cyangwa se ayo twakwita amaboko, ubu ikaba yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga n’aho ibarizwa.

Mu gihe iyo mbwa yari ikiri ntoya, yacitse ba nyirayo ijya mu muhanda, imodoka irayigonga, irakomereka cyane biba ngombwa ko bayica ukuguru kumwe kw’imbere ukundi nako gusigaraho ariko kwarangiritse cyane.

Ibyo bikimara kuba, ba nyiryo ngo batekereje ko bazayishakira akagare yajya igenderamo, ariko iza kugerageza kugendesha amaguru yayo y’inyuma kandi ikihuta, kuva ubwo imenyera ityo.

Kentee Pasek nyiri iyo mbwa yamenye ko ishobora kwigenza n’amaguru abiri, ubwo yari yayisize hanze, nyuma aza gutungurwa no kuyibona iruhande rwe mu nzu, yiyurije za ‘escaliers’.

Kuko uwo nyirayo atiyumvishaga uko Dexter yabigenje ngo izamuke, yayisubije hanze, afungura ‘camera’ ya telefoni ayisiga hanze kugira ngo ifotore uko iyo mbwa ibigenza izamuka ijya mu nzu hejuru, nyuma aza kubirebera ku mashusho yafashwe abona ari ibitangaza.

Uhereye ubwo, iyo mbwa yitwa Dexter igenza amaguru abiri nk’abantu, igatembera hirya no hino mu mujyi ba nyirayo batuyemo, ku buryo ubu yabaye icyamamare aho muri uwo mujyi.

Abenshi bavuga ko bishimira kuyibona mu karasisi no mu birori bitegurwa mu mpera z’umwaka, kuko ituma abantu bagira akanyamuneza ku maso, kuko ibibutsa k’uko ibintu bitandukanye byagukubita hasi mu buzima, iteka haba hari icyizere cyo kongera kubyuka.

Dexter yanabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok, aho ifite ibihumbi amagana by’abafana bayikurikira kuri izo mbuga. Hari abayandikiraho amagambo mabi, bavuga ko ba nyirayo bayitoje kugenda nk’umuntu kugira ngo bamenyekane cyane, ariko Kentee Pasek (nyirayo) n’abavuzi b’amatungo benshi, bemeza ko ubushobozi bwa Dexter bwo kugenza amaguru abiri nk’umuntu, ari uburyo bwayo bwihariye bwayifashije kunyura mu kibazo yari yahuye nacyo.

Aganira n’Ikinyamakuru ‘People.com’, Kentee yagize ati “Ntitwigeze dutekereza ko yabishobora, kandi sinari gutuma bayireka ngo ipfe ntayihaye amahirwe yo kugerageza kwirwanaho, sinari kubikora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka