Amaze kuryamana n’abagabo barenga ibihumbi 10

Gwyneth Montenegro, umukobwa w’imyaka 25 ukora uburaya ku buryo butari ubw’umwuga nka bamwe bita mu rurimi rw’Icyongereza “escort-girl” ukomoka i Melbourne mu gihugu cya Australie, aratangaza ko amaze kuryamana n’abagabo 10091.

Aya makuru agaragara mu gitabo yasohoye yise “10.000 men and counting” kigaragaza ubwinshi bw’umubare w’abagabo bamaze kuryamana.

Nyuma y’isohoka ry’iki gitabo, umwe mu banditsi b’urubuga rwa interineti Jezebel yasohoye inkuru irimo gucicikana ku mbuga za interineti yibaza igihe byatwara kugira ngo umukobwa cyangwa umugore abe amaze kuryamana n’abagabo ibihumbi icumi.

Yifashishije ikoranabuhanga rya Excel, umunyamakuru wa urubuga Jezebel yagerageje gukora imibare ishoboka yose kugira ngo agaragaze uko byaba byarakozwe.

Yihamiriza ko amaze kuryamana n'abagabo barenga ibihumbi 10.
Yihamiriza ko amaze kuryamana n’abagabo barenga ibihumbi 10.

Imibare igaragaza ko haba hakenewe nibura amasaha ibihumbi bitatu kugira ngo bishoboke. Ni ukuvuga ko byari kumusaba kuba afite imyaka 27 kugira ngo abe yarashoboye kuryamana n’abagabo ibihumbi 10 aryamana n’umugabo umwe ku munsi adasiba.

Kubera ko uyu mukobwa avuga ko yatangiye uburaya afite imyaka 12 y’amavuko abitewe n’ibiyobyabwenge, uru rubuga ruvuga ko yaba yararyamanaga n’abagabo benshi ku munsi, nibura abagabo hagati ya batatu na bane umunsi n’umwe ubudasiba.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko umubare w’abagabo yaryamanaga na bo ku munsi ushobora kwiyongera uramutse ubara iminsi yasibagaho ndetse n’iy’igihe yabaga ari mu biruhuko. Ku bwabo ngo bakaba basanga uyu mukobwa abeshya kuko ngo byari kumusaba igihe kirenze icyo avuga.

Uyu mukobwa uvuga ko amaze imyaka itatu asezeye ku mwuga w’uburaya ngo mu gihe cy’imyaka 12 yabukoze mu bagabo 10091 yacaga hagati y’amadorali magana atanu n’amadorili igihumbi kuri buri mugabo baryamanaga.

Kuri ubu, uyu mukobwa usanzwe ukina amafilimi muri Hollywood yatangaje ku rubuga rwa interineti Mail Australia ko ashaka umugabo ufite imyaka 36 y’amavuko none amaze kubona abagabo barenga 80 bifuza kumugira umugore.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubwose yifuza undimugabo wamurongora?

joreph yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

uwomugabondakinyabupfurantibikwiyeumunyarwanda

iradukunda yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Yebabawe.....Nukuri Uwo Mugabo Arakabije Yataye Umuco Nyarwanda Ntaho Byabaye Ko Abanyarwamda Turya Ibyo Tubonye Byose. Nge Numva Asebya Abanyarwanda Hamwe Numuco Nyarwanda. Uwo Mugabo Bamuhe Akato Rwose,pe! Ndeste Akwiye Kuba Wenyine. Ari Nibishoboka Yarakwiye Gucishwa Imbere Yamategeko Cyangw a Kajyanwa Mucyigo Ngorora Muco Naho Arakabije,pe %

Zirimo; yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

uwo mugabo bamubaze ukuntu ayibaga nuburyo akoresha ayiteka kuko ntibibaho ubwose ntasangamo imbeba kuko inka iyo uyibaze usangamo ibyatsi

iraguha dan yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka